Abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu Amavubi barifuzwa bikomeye n’ikipe y’i Burayi (Amafoto)
Abakinnyi babiri bakinira ikipe y’igihugu Amavubi barimo umukinnyi wo hagati mu kibuga ufasha ba rutahizamu, Muhire Kevin wasoje amasezerano muri Rayon Sports na Byiringiro Lague usatira aciye ku ruhande rw’iburyo biravugwa ko bari kwifuzwa n’ikipe yo ku mugabane w’u Burayi.
Aba bakinnyi bombi bibabereye amahire, bakwerekeza mu ikipe imwe yitwa Lommel SK ibarizwa mu Cyiciro cya Kabiri mu gihugu cy’u Bubiligi.
Aba bakinnyi bombi bari kubarizwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ iri kubarizwa mu gihugu cya Morocco ari naho irakinira umukino wa mbere wo mu itsinda E izahuramo na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Amakuru akomeje kuvugwa ni uko mbere y’uko aba bakinnyi bahaguruka mu Rwanda bari bamaze kubona ubutumire bw’ikipe ya Lommel SK ikina muri Proximus League, aba bakinnyi bikaba bivugwa ko bashobora kuzahita berekezayo nyuma ya tariki 5 Nzeri bakajya kumvikana ku bijyanye n’amasezerano bashobora guhabwa.
Uretse iyo kipe bivugwa ko yifuza kubasinyisha, ntabwo byari byamenyekana niba umwaka utaha w’imikino bazawukina mu Rwanda kuko n’ubwo Byiringiro Lague yatanzwe ku rutonde rw’abakinnyi APR FC izifashisha mu irushanwa rya TOTAL CAF Champions League, hari andi makipe yo hanze akimuhanze amaso.
Kuri Muhire Kevin na we yabwiye ikipe ya Rayon Sports yifuzaga kumwongerera amasezerano kuba itegereje, intego za mbere afite ni ukujya gukina hanze y’u Rwanda ikipe ya Saham FC yo muri Aziya nayo byavuzwe ko ashobora kuyisubiramo.
Ikipe ya Lommel SK bivugwa ko yifuza gusinyisha Muhire Kevin na Byiringiro Lague, yashinzwe muri 2003 ikaba ikinira ku kibuga Soevereinstadion cyakira ibihumbi 8, ikaba itozwa na Paul Kerkhofs, mu mwaka ushize w’imikino 2020-2021 yasoje ku mwanya wa gatatu.