Abakinnyi b’Abarundi bafite indangamuntu z’u Rwanda bitabye Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka
Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwatumije abakinnyi bakomoka mu Burundi ariko bakoresha indangamuntu z’u Rwanda muri shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda Premier League, hagamijwe kumenya uko bazibonye ndetse koko niba bakwiye gukina mu Rwanda nk’abenegihugu.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri ku cyicaro cy’uru rwego ku Kacyiru. Abakinnyi bitabye barimo Iragire Saidi, Ndizeye Samuel na Ulimwengu Jules bakinira Rayon Sports, Nimubona Emery, Munyakazi Youssul Lule na Hakizimana Kevin bakinira Police FC n’abandi.
Ni igikorwa kibaye nyuma y’intabaza yatanzwe na Rurangirwa Louis, wavuze ko hari abantu benshi cyane cyane Abarundi, bakina mu Rwanda, batunze indangamuntu zabonywe mu buryo butemewe.
Mu byo aba bakinnyi babazwaga harimo gusobanura inzira byanyuzemo ngo babone indangamuntu. Nyuma nibwo bazahabwa igisubizo ntakuka.
Buri mukinnyi yinjiraga ukwe, hagasuzumwa umwirondoro we, akabazwa igihe amaranye indangamuntu y’u Rwanda ndetse n’inzira byanyuzemo kugira ngo ayihabwe.
Aba bakinnyi bose kimwe na bagenzi babo barimo aba Police FC, Bugesera FC n’ayandi makipe bahageze mu masaha yabanje n’abahavuye mu cyumweru gishize, bazategereza igisubizo ntakuka bazahabwa nyuma yo gusuzuma ibyo batangarije uru rwego.
Hari amakuru ko abakinnyi barimo aba Bugesera FC bahise bamburwa indangamuntu z’u Rwanda bakoreshaga nyuma y’uko ibisobanuro batanze bitanyuze Urwego rw’abinjira n’abasohoka.
Hari amakuru ko abakinnyi barimo aba Bugesera FC bahise bamburwa indangamuntu z’u Rwanda bakoreshaga.
Ibi bibaye nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe avugiye ko abi ari amanyanga bityo ko uwo iperereza rizagaragaza ko yatanze izi ndangamuntu mu buryo bunyuranije n’amategeko agomba kubiryozwa.
“Njyewe icyo kibazo sinari nkizi, ariko mu byukuri icyo navuga, ni uko umuntu wese uzi neza ko yaba yarakoze amakosa yo gutanga indangamuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yitegure ko nituramuka tubikuriranye tukamufata, azakanirwa urumukwiye, kandi azahanwa hakurikijwe icyo amategeko avuga.” Niko yavuze.
Abakinnyi barebwa n’iki kibazo Rurangirwa Louis yatanze mu Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka
Tokoto André (Mukura Victory Sports)
Ntate Djumaine (Yatandukanye na AS Kigali)
Harerimana Rachid Léon (AS Kigali)
Idi Djumapili (Etincelles FC)
Girukwishaka Fabrice
Habonimana Jimmy Abdoul (Etincelles FC)
Kavumbagu Nahimana Guy (Etincelles FC)
Ndikumana Mussa
Irakoze Saidi (Rayon Sports)
Ndikumana Magloire (Police FC)
Bigirimana Yahya (Yakoraga igeragezwa muri Rayon Sports)
Idi Saidi Djuma (Mukura VS)
Ismael Wilondja (Mukura VS)
Munyakazi Yussuf Lule (Police FC)
Ulimwengu Jules (Rayon Sports)
Nininahazwe Fabrice (Yatandukanye na AS Kigali)
Ndoriyobija Eric (Police FC)
Nimubona Emery (Police FC)
Cyitegetse Bogard (AS Kigali)
Ntahobari Assouman (Mukura VS)
Iragire Said (Rayon Sports)
Ndayishimiye Hussein (Espoir FC)
Hakizimana Kevin (Police FC)
Mussa Muryango (AS Kigali)