Abakinnyi ba Rayon Sports Jules Ulimwengu na Sarpong bagiye kwerekeza mu Bushinwa
Rutahizamu wa Rayon Sports, Jules Ulimwengu yamaze kugaragaza ibyangombwa bimwemerera guhaguruka kuri uyu wa Gatanu yerekeza mu Bushinwa gukora igerageza mu ikipe yitwa Shaanxi Chang’an Athletic.
Michael Sarpong nawe yiteguye kuzamusangayo ubwo azaba amaze gukina umukino wa Rayon Sports na APR FC uzaba kuwa 21 Ukuboza 2019.
Jules Ulimwengu yari amaze amezi agera kuri abiri ategereje ibyangombwa byo kujya gukora igerageza muri iyi kipe yok u mugabane wa Asia nyuma y’uko atigeze akinira ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino bitewe n’ibibazo by’indangamuntu y’u Rwanda bivugwa ko yabonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ulimwengu yari yaguzwe na Rayon Sports imuha amasezerano y’imyaka ibiri imuvanye muri Sunrise FC aho yari yarajwe atijwe na Les Jeunes Athletic yo mu Burundi.
Yakiniye Rayon Sports umwaka ushize aba n’uwa mbere mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda.
Ikipe ya Shaanxi Chang’an Athletic mu gihe yaba atsinze igerageza yazamuha amasezerano y’umwaka ikamuhemba $200 000 ku mwaka naho Rayon Sports igahabwa $55 000 by’amasezerano yari ayifitiye.
Biravugwa kandi ko iyi kipe yo mu Bushinwa yifuza na Michael Sarpong ndetse na Rugwiro Herve ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo buvuga ko budashobora kubarekura imikino ibanza ya shampiyona itarangiye.
Amakuru yizewe ahari ni uko Sarpong we yagombaga kugenda mu Cyumweru gitaha ariko ikipe yamwangiye ahubwo azagenda nyuma ya 22 Ukuboza 2019 ubwo Rayon Sports izaba imaze gukina na APR FC, umukino utegerejwe na benshi usoza imikino ibanza ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.
[team_standings 61268]