Abakinnyi ba AS Kigali banze gukora imyitozo ku nshuro ya Kane bashonje
Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali yujuje umunsi wa kane idakora imyitozo nyuma yo kudahembwa umushahara wabo mu gihe cy’amezi ane.
Aba bakinnyi barahiye ko batazongera kuyitabira mu gihe batarahembwa ibirarane bafitiwe.
Ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024,nibwo abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali banze gukora imyitozo bwa mbere kubera ko ngo bamaze amezi ane badahembwa.
Kuwa 8 Werurwe 2024,nyuma y’umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona AS Kigali yatsinzemo Musanze FC 1-0,bivugwa ko abakinnyi babwiye ubuyobozi ko batazongera gukora imyitozo mu gihe batari bahembwa.
Ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, umutoza Guy Bukasa abinyujije mu itsinda rya Whatsap ahuriramo n’abakinnyi, yabamenyesheje ko bazasubukura imyitozo ku wa Gatanu birangira nta mukinnyi n’umwe uje.
Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali y’abagore nabo banze gukomeza akazi mu gihe batarahembwa ibirarane by’imishahara bafitiwe.
Aba bakobwa barishyuza imishahara y’amezi atatu n’uduhimbazamusyi duhwanye n’imikino yose ya shampiyona bamaze gutsinda.
Kuri uyu wa mbere bagombaga gukora imyitozo Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri Kigali Pelé Stadium ariko bafashe umwanzuro wo kuyihagarika mu gihe batarahembwa imishahara ya bo.