Abakinnyi ba APR FC bogoshwe banambikwa imyenda ya gisirikare-AMAFOTO
Mu gihe harabura ibyumweru bibiri ngo hatangire imikino ya Gisirikare izabera muri Kenya, ikitabirwa n’amakipe y’ingabo z’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba, abakinnyi ba APR FC izahagararira u Rwanda batangiye imyiteguro biyogoshesha imisatsi.
Kuva tariki 8 kugera 22 Kanama 2019 mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya niho hazabera iyi mikino ya Gisirikare izahuza amakipe y’ingabo aturutse mu bihugu bya; Kenya, Uganda, Tanzania, u Burundi, Sudani y’epfo n’u Rwanda.
Biteganyijwe ko APR FC izahagararira u Rwanda izahaguruka mu Rwanda kuwa Kabiri tariki 6 Kanama 2019 yerekeza muri Kenya ahazabera iyi mikino izayifasha kwitegura neza umwaka w’imikino utaha cyane ko yo nta marushanwa ya CAF izitabira uyu mwaka.
Mu rwego rwo gutangira imyiteguro y’aya marushanwa abakinnyi ba APR FC batangiye kwigera imyenda y’ingabo baseruka bambaye, banahora bambaye iyo batari mu kibuga mu gihe cy’iyo mikino.
Abari bafite imisatsi myinshi kandi ikaraze ibintu bitemewe mu ngabo basabwe kwiyogoshesha banamaze gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza. Bamwe muri abo biganjemo abakinnyi bashya nka; Kapiteni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Manishimwe Djabel bavuye muri Rayon Sports na Danny Usengimana.
Imikino ya Gisirikare igiye kuba ku nshuro ya 12, yashyizweho mu masezerano yasinywe mu 1998 akavugururwa mu 2001. Aya masezerano y’ubufatanye yarimo guhana amahugurwa ya gisirikare, gusabana no kumurika imico y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba.
Iyi mikino yabaye ku nshuro ya mbere mu 2005 ikinirwa muri Uganda, Kenya mu 2006, Tanzania 2007, Uganda yongeye kuyakira mu 2008, ibera mu Rwanda mu 2009, Burundi mu 2011, Kenya mu 2013, Zanzibar 2014, Uganda mu 2015, u Rwanda rwayakiriye mu 2016, no mu Burundi mu 2017.