Amakuru ashushyeImikino

Abakinnyi 23 ikipe y’igihugu Amavubi izifashisha muri CHAN 2018 bamenyekanye, habayemo impinduka

Abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Ukuboza batangarije itangazamakuru abakinnyi 23 bazaba bahangana n’ibindi bihugu mu mikino ya CHAN izabera muri Marroc muri Mutarama 2018 , guhera tariki ya 13 Mutarama kugera tariki ya 4 Gashyantare .

Aba 23 bagomba kwerekeza muri Marroc batangajwe n’ itsinda ryari riyobowe n’Umutoza Wungirije Mashami Vincent na  Higiro Thomas.

Muri iyi kipe yahamagawe higanjemo abari bagiye gukina imikino ya CECAFA yabereye muri Kenya ndetse bakaza no gusezererwa kwikubitiro icyakora hiyongereyemo abakinnyi babiri barimo Ndayishimiye Célestin wa Police FC na rutahizamu wa Bugesera FC, Mubumbyi Barnabé.

Mashami Vincent

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umutoza w’Amavubi Wungirije, Mashami Vincent, yatangaje ko bahisemo guhamagara abakinnnyi babona ko bazitwara neza muri CHAN 2018 kandi ko intego ari ukurenga amatsinda bakagera nibura muri 12 cy’irangiza.

Yagize ati “Twahamagaye abakinnyi beza kandi twizeye ko bazitwara neza. Tugiye kwerekeza muri Tunisia mu rwego rwo gukomeza imyiteguro. Twizeye ko tuzaba twiteguye neza irushanwa rya CHAN.”

Yakomeje agira ati ‘‘Intego yacu nyamukuru ni ukugera mu mikino ya ¼. Turi mu itsinda ritoroshye ariko urufunguzo ruzadufasha kugera ku ntego yacu ni ugutsinda umukino wa mbere uzaduhuza na Nigeria ku ya 15 Mutarama. Niturenga amatsinda, tuzaba dufite amahirwe yo kugera muri ½.’’

Impinduka zabaye Manishimwe Emmanuel (Mangwende) ntiyahamagawe kuko  yasimbuwe Ndayishimiye Celestin, Sekamana Maxime nawe nuko kuko yasimbuwe na  Nshuti Dominique Savio wanamaze gusesa amasezerano na As Kigali , uyu kandi amaze igihe kitari gito adakina, Niyonzima Olivier (Sefu ) nawe yavumo hajyamo Mubumbyi Bernabe.

Urutonde rw’abakinnyi 23 bahamagawe:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Kimenyi Yves (APR Fc)

Ba myugariro: Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Manzi Thierry (Rayon Sports Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Fitina Omborenga (APR Fc), Ndayishimiye Célestin (Police Fc), Rugwiro Herve (APR Fc) na Mbogo Ally (SC Kiyovu)

Abakina hagati:Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc), Bizimana Djihad (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali), Imanishimwe Djabel (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjili (APR Fc), Nshuti Savio Dominique (AS Kigali)

Abataha izamu: Nshuti Innocent (APR Fc), Mico Justin (Police Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc) na Mubumbyi Barnabé (Bugesera Fc)

Dore uko ibihugu bizaba bigabanyije mu matsinda 4. Aha itsinda rizaba rigizwe n’ibihugu 4.

Itsinda rya mbere (A)  ni Marroc, Guinee, Soudan na Mauritanie.

Itsinda rya kabiri (B) rigizwe na Cote d’Ivoire, Uganda, Zambie na Namibie.

Itsinda rya Gatatu (C)ririmo  u Rwanda, Nigeria, , Libye na Guinee Equatoriale.

Itsinda rya 4 (D) ari naryo ryanyuma  ni Angola, Cameroon, Congo na Burkina Faso.

Ikipe izegukana CHAN 2018 izamenyekana kuya 4 Gashyantare 2018. Umukino wa mbere u Rwanda ruzawukina na Nigeria tariki 15 Mutarama 2018 i Tanger muri Marroc.

Nkuko impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF  ibitangaza, ikipe izatwara CHAN 2018 izahabwa miliyoni n’igice y’amadorali ya Amerika nukuvuga arenga  miliyari y’amafaranga y’u Rwanda .

Biteganyijwe ko abakinnyi bahamagawe bazahagaruka mu Rwanda tariki ya 1 Mutarama 2018 berekeza muri Tunisia aho bazakorera umwiherero w’iminsi 10 mbere y’uko berekeza muri Maroc. Aha muri Maroc bazakina imikino ya gishuti 2 uwa Algeria n’uwa Sudani, umwe uzaba tariki ya 6 undi ube tariki ya 10 Mutarama 2018.

CHAN 2017 yabereye mu Rwanda yegukanwa na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, icyo gihe Urwanda rwaviriyemo muri 1/4 cy’irangiza.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger