AmakuruImikino

Abakinnyi 11 b’Amavubi umutoza Mashami yiyambaza imbere ya Ethiopia

Mashami Vincent utoza ikipe y’igihugu Amavubi, yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 11 abanza mu kibuga ku gicamunsi cy’iki cyumweru, ubwo ikipe y’igihugu Amavubi iza kuba ihanganye n’iya Ethiopia.

Aya makipe yombi araba ahanganiye mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakina muri za shampiyona z’iwabo (CHAN) kizabera muri Cameroon mu mwaka utaha.

Ni umukino uza kubera kuri Stade ya Makele guhera saa kumi z’i Kigali.

Abakinnyi umutoza Mashami aza kubanza mu kibuga ntibaza kuba barimo Kapiteni Haruna Niyonzima na Kimenyi Yves usanzwe ari umuzamu wa mbere w’Amavubi, kubera ikibazo cy’ibyangombwa byabo birimo amakosa kugeza ubu bitarakosoka.

Abakinnyi 11 Mashami yiyambaza imbere ya Ethiopia.

Umuzamu: Ndayishimiye Eric

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange.

Abakina hagati mu kibuga: Nshimiyimana Amran, Niyonzima Olivier Sefu na Nsabimana Eric.

Abataha izamu: Manishimwe Djabel, Iranzi Jean Claude na Sugira Ernest.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger