AmakuruAmakuru ashushye

Abakinnyi 11 b’Amavubi babanza mu kibuga ku mukino na Seychelles

Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) nyuma yo kugera i Victoria muri Seychelles, Mashami Vincent yakoresheje imyitozo ya nyuma anagena uburyo ikipe igomba guhagarara mu kibuga (4:1:2:3).

Mashami yashyize hanze urutonde rugizwe n’abakinnyi bane bakina imbere mu gihugu, mu gihe abandi barindwi bakina hanze y’u Rwanda.

Mu bakinnyi babanzamo harimo; Kimenyi Yves (Rayon Sports), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rwatubyaye Abdul(Colorado Rapids/USA), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF), Bizimana Dhijad (Waasland Beveren/u Bubiligi), Muhire Kevin, Hakizimana Muhadjili (Emirates Club), Tuyisenge Jacques (Petro Atlético/Angola) na Kagere Meddie (Simba SC/Tanzania).

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Nzeri 2019, urabera mu Mujyi wa Victoria kuri Stade de Linité yakira abafana 10 000, ku isaha ya saa munani y’i Kigali.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 10 Nzeri 2019 saa 18:00, ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Seychelles iziyongera ku bindi bihugu 39 maze habe tombora y’amatsinda 10 azaba agizwe n’amakipe ane kuri buri tsinda.

Haruna asimbujwe Kevin Muhire kubera ikibazo k’imyirondoro

Nyuma yuko ikipe ya AS Kigali yatanze ibyangombwa bitandukanye n’ibyo Caf yari ifite bya Haruna Niyonzima, akina muri Tanzaniya byanatumye adahabwa ibyangombwa byo gukina imikino ya CAF Confederation Cup, ku munota wa nyuma uyu musore akuwe ku rutonde rw’abakinnyi bari bukine umukino na Seychelles mu rwego rwo kwirinda ko CAF yazahana u Rwanda.

Uretse kandi uyu mukino wa Seychelles ataragaragaramo kubera ikibazo k’ibyangobwa, byatumye atazakinira ikipe ya AS Kigali mu mukino bazakinanamo na Proline yo muri Uganda. Mu byangombwa bye harimo ko hamwe yavutse mu 1988, ahandi hakabamo ko yavutse mu 1990.

11 b’amavubi babanza mu kibuga
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, nibwo abakinnyi b’Amavubi bakoze imyitozo ya nyuma ku kibuga bakiniraho, ni imyitozo yamaze amasaha abiri.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger