Abakina amafilimi y’urukozasoni barashinja ‘Instagram’ kubahohotera
Bamwe mu byamamare mu gukina amafilimi y’urukozasoni azwi nka ‘Pornography’ baravuga ko ubuyobozi bw’urubuga rwa Instagram bwabarenganyije bugasiba ama konti yabo yabinjirizaga agatubutse kuri uru rubuga .
Ibyamamare mu gukina amafilimi ashishikariza abanntu gukora imibonano mpuzabitsina bibarirwa mu magana byasibiwe ama konti kuri Instagram ndetse ibaha n’ubutumwa bubamenyesha ko nta yindi konti bemerewe gufungurira kuri uru rubuga.
Instagram ivuga ko aba bica amategeko n’amabwiriza agenga Instagram kubera ama Video y’imibonano mpuzabitsina bazanaho n’ubwo bo bahakana ko nta mategeko bigeze bica ko ahubwo bisanze bahanaguriwe konti zabo.
Uwitwa Alana Evans akaba n’uhagarariye ishyirahamwe ry’abakina izi Filimi rizwi nka ‘Adullts Performers Actors Guild’ yagize ati “Nakagombye kugenzura konti yanjye ya Instagram kuri Sharon Stone cyangwa izindi zose ariko mu by’ukuri kubikora byatuma nkurwa ku rubuga.”
Alana Evans avuga ko itsinda rye ryakusanyije abarenga abakinnyi b’aya mafilimi barenga 1300
Basaba kurenganurwa na Instagram yabasibiye amakonti bavuga ko yabinjirizaga amafaranga menshi ibahora ko bangiza amategeko n’amabwiriza byayo.
Evan akomeza agira ati “Badukoreye ivangura kubera ko badakunda ibyo dukora kugira ngo tubeho.”
Guhera muri Kamena uyu mwaka nibwo ubuyobozi bwa Instagram bwashyizeho igikorwa cyo kujurira ku basibiwe amakonti ariko abashyiraho iz’aya mashusho zo ba nyirazo bavuga ko bagumye guhanagurwa ku rubuga.
Alana Evans avuga ko yababaye cyane ubwo yabonaga ‘Account’ y’ uwari umukinnyi w’icyamamare muri ‘Pornogaraphy’ witwa Jessica Jaymez yari ifite abayikurikira (Followers) bagera ku bihumbi 900 yasibwe ku rubuga, uyu akaba yarapfuye muri Nzeri.
Uwitwa Ginger Banks usanzwe ukora uyu mwuga yabwiye BBC ati “Iyo ukoresheje imbaraga zawe wubaka account ukagera ubwo uyigeza ku ba ‘followers’ barenga ibihumbi magana atatu (300,000) warangiza ukabona barayisibije wumva ucitse intege.”
Ginger Banks yakomeje avuga ko n’utarigeze agira amabwiriza yica wese yakuwe kuri uru rubuga.
Icyo ubuyobozi bwa Facebook bubivugaho
Ubuyobozi bwa Facebook ari nabwo bufite mu maboko Instagram bubinyujije ku muvugizi wa Facebook bwatangarije BBC ko ibi byakozwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza agenga sosiyete no kugirango ibyo Facebook na Instagram bashyira ku rubuga (Content) bibe bitabangamiye buri wese, gusa buvuga ko hazagenzurwa niba ntawe ushobora kuba yararenganyijwe.