AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Abakeba babiri bo muri Kenya bakomeje guhanganira Eric Rutanga

Amakipe ya Gor Mahia na AFC Leopards azirana urunuka mu gihugu cya Kenya akomeje kurwanira myugariro wa Rayon Sports n’uw’ikipe y’igihugu Amavubi, Eric Rutanga.

Ikipe ya Gor Mahia ni yo yabanje kwifuza cyane uyu musore w’imyaka 25 ukina inyuma iruhande rw’ibumoso, nyuma yo kuyitsinda Coup-Franc ebyiri mu mikino 2 ya Total CAF Confederations Cup yahuye na yo. Coup-Franc ya mbere yayitsinze iyi kipe ifite abafana benshi muri Kenya ubwo yari yahuriye na Rayon Sports mu mukino wabereye i Kigali.

Umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kasani i Nairobi, Rutanga na bwo yongeye gukosora ikipe ya Gor Mahia anafasha Rayon Sports gutahukana amanota 3.

Kerr Dylan utoza iyi kipe yatangaje ko baramutse babonye Rutanga byabafasha cyane dore ko Umugande Godfrey Walusimbi bari basanzwe bakoresha inyuma ibumoso yamaze kwerekeza muri Caizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo.

Rutanga na we ntiyahkanye ko kujya muri Gor Mahia byamugwa nabi kuko yavuze ko mu gihe iyi kipe iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona muri Kenya yaba imuhaye ibyo yifuza atareka kuyijyamo.

Rutanga aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa Gor Mahia na Rayon Sports yagize ati”Bampaye amasezerano meza ni kuki ntayijyamo? Nkunda Gor Mahia, ni ikipe nziza ifite abakinnyi beza, mu by’ukuri nakwishimira kuyikinira.”

Mu gihe Gor Mahia ikomeje kwifuza uyu musore, AFC Leopards basanzwe bazirana urunuka na yo yinjiye mu rugamba rwo gusinyisha uyu musore ukina inyuma iruhande rw’ibumoso.

Amakuru dukesha Goal.com avuga ko iyi kipe izwi ku kazina k’Ingwe ari na yo ifite amahirwe menshi yo kwegukana uyu musore.

Mu kiganiro umwe mu bayobozi b’iyi kipe utashatse kwivuga amazina yagiranye n’iki kinyamakuru, yavuze ko bifuza cyane uyu musore ndetse bakaba baranatangiye ibiganiro na Rutanga cyo kimwe n’abamuhagarariye.

Ati”Ni byo turifuza Rutanga, ibyo ni ukuri. Ni umukinnyi ushobora kongerera imbaraga ikipe yacu akanadufasha gukomeza ubwugarizi. Turifuza kumusinyisha kandi byose nibirangira tuzabitangaza ku mugaragaro. Ibiganiro ni bwo bigitangira ni yo mpamvu ntashaka kugira byinshi mbivugaho.”

“Ubu yarangije amasezerano ye, ibyo bitwohereza akazi ko kuba twamubona, gusa tuzi neza ko atari twe twenyine tumukeneye.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger