Amakuru

Abajyanama batowe kurwego rw’umurenge bibukijwe icyo bagomba gukorera abaturage babagiriye icyizere

Ku munsi w’ejo taliki 07 Ugushyingo 2021 hirya no hino mu Rwanda abayobozi batandukanye bakurikiranye  ibikorwa by’amatora y’abahagarariye abaturage ku rwego rw’Imirenge hakaba hatowe Abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye.

Mu batowe abagore bangana nibura na 30%, abagize Biro y’Inama Njyanama y’Umurenge  na Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku Murenge.

Aba bayobozi bakurikiranye ibi bikorwa by’amatora batanze ubutumwa bwibanze ku gusaba  abatowe kuzuza inshingano zabo, bakirinda ko ababatoye babatakariza icyizere kandi ko gutorwa ari igihango bagiranye n’ abaturage.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, Guverineri wayo Nyirarugero Dancille  yasabye abatowe kugendera  mu cyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu bagateza imbere umuturage kandi bagahora ari “bandebereho”.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François na we yashimye uburyo amatora yateguwe. Ati: “Amatora y’Inzego z’ibanze ageze ku rwego rw’Umurenge yaranzwe n’ isuku, umutuzo, ubwitabire, umucyo, hose ni yo ntero”.

Nko mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, ni hamwe mu habaye amatora, yakurikiranywe na Guverineri w’iyi Ntara CG Gasana K. Emmanuel,  yashimiye abatowe  kwiyemeza no kwemera inshingano zo kuba intumwa, anabibutsa ko kuba batowe ari igihango batagomba gutatira.

Yababwiye ko kuba umuyobozi bivuze gukora impinduka kandi yihuse iganisha umuturage ku iterambere, abasaba kurangwa n’indangagaciro mu nshingano zabo no gukora kinyamwuga.

Yibukije abatowe ko bafite inshingano zo gushyira mu bikorwa umurongo wa politike y’Igihugu no gukomeza kwita ku iterambere ry’abaturage.

Hatowe abajyanama ku murenge baturuka mu byiciro byihariye, Biro y’inama njyanama y’umurenge, komite nyobozi z’inama z’igihugu ku murenge, 30% by’abagore bagize njyanama y’umurenge.
Hirya no hino mu Gihugu site z’itora zateguwe neza nk’ahagiye kubera ubukwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger