Imyidagaduro

Abajijwe abakobwa amaze kuryamana nabo, Meddy yatanze igisubizo abantu barumirwa

Meddy ufite umubare munini w’abafana hano mu Rwanda cyane cyane ab’igitsina gore, yasubije abari bamubajije abakobwa amaze kuryamana nabo maze akivuga ko akiri imanzi abantu barumirwa.

Ahagana saa moya z’umugoroba wo kuri iki cyumweru dusoje, Meddy yahaye amahirwe abafana be barenga ibihumbi 200 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram, yo kuganira nawe ndetse bakanamubaza ikibazo icyaricyo cyose akagisubiza.

Bimwe mu bibazo yabajijwe harimo icyo kuba yaba afite umukunzi, yasubije ko amufite maze abafana baramwataka bashaka kumenya impamvu atajya yerura ngo amushyire ahagaragara nkuko ibindi byamamare bibigenza.

Mu magambo make yabasubije agira ati”Icya mbere ni uko umukunzi wanjye aba mu mutima kurusha kuba ku mbuga nkoranyambaga.”

Uyu muhanzi ubusanzwe akundana n’umukobwa ufite inkomoko muri Ethiopia, witwa Mimi Mehfira. Banakunze guca amarenga ariko nta n’umwe urerura ngo avuge yivuye inyuma uko urukundo rwabo ruhagaze. Mu minsi ishije bari barikumwe mu biruhuko muri Mexique.

Abafana b’uyu muhanzi bakomeje kumwotsa igitutu ndetse hari n’uwaje amubaza niba atarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe uyu muhanzi asubiza agira ati:”Ndacyari imanzi, ahubwo wowe bimeze bite?.” Ibintu byatunguye benshi.

ngabo Medard Jobert yanabajijwe aho yavukiye maze avuga ko yavukiye i Burundi ariko akaza kuhava akiri muto bityo ko akunda abarundi, aha yanabisubije avuga mu Kirundi.

Hari n’undi mufana wamubajije niba ari we wasabye The Ben ngo bakorane indirimbo yabo bise ‘Loose Control’ maze asubiza ko bose bari babishaka ko bahuje igitekerezo.

Meddy w’imyaka 28 yongeye kubazwa ku ihangana rikunze kuba hagati ye na The Ben ndetse n’uwo abona arenze undi asubiza ko The Ben ariwe umurenze aho yamugereranyije n’inyuguti ya B iri mu ijambo rya RnB ashaka kumvikanisha ubuhanga bwe muri iyi njyana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger