Abaislamu b’ababashia baravuga ko bahangayikishijwe n’ibikorwa by’urugomo bakorerwa na bagenzi babo b’abasuni
Ni nyuma y’uko ku italiki ya 8 Nzeri 2021 abaislamu b’abasuni bagiye mu irimbi ry’i Nyamirambo bagasenya imva y’umuislamu w’umushia ukomoka mu gihugu cya Mali wakoreraga mu Rwanda ibikorwa by’ubucuruzi, witwa OMAR LAMBA BATILI wavutse muw’1965 akaba yarashyinguwe muri iryo rimbi mu mpera z’umwaka wa 2018.
Abaislamu b’abashia bamwe twavuganye bifuza ko abakoze ibi bikorwa bakurikiranwa bakabihanirwa.
Uwitwa Abdulaziz ati “Ibi njye mbibona nk’agasuzuguro, ubwibone, ubuhezanguni n’ubwihebe. Niba wowe wemera uko wemera, iyo myemerere yawe ntukwiriye kuba uyihindura agahato ku bandi mutayisangiye. Usibye no ku ruhande rw’imyemerere, ntago igikorwa nk’iki gikwiye mu bantu kabone n’iyo baba badahuje idini. Biriya ni ugushinyagurira nyakwigendera! Imana imuhe iruhuko ridashira.Turizera ko ikibazo cyamaze kugezwa aho cyagakwiriye kuba kigezwa kandi byanga bikunze iyo nkozi y’ibibi n’abandi bose bayishyigikiye muri icyo gikorwa bari bubiryozwe.”
Ubuyobozi bw’umuryango w’abaislamu bw’abashia mu Rwanda nabwo bwamaganye iki gikorwa buvuga ko Leta ikwiye gukurikirana abagize uruhare muri iki gikorwa ndetse ikanatanga igisubizo kirambye ku bikorwa bishingiye ku myemerere y’ubuhezanguni
Sheikh Saidi Mukhutar Mbabajende uyobora umuryango w’abaislamu b’abashia mu Rwanda yagize ati “Twamaganiye kure ibikorwa by’ ubushotoranyi bishingiye ku bujiji n’ubugwari birimo gukorerwa imva z’Abayislam b’Abashia mu Rwanda!
Ririya ni irimbi rusange rya Leta si umutungo bwite wahawe abahezanguni b’Abawahabbi ngo abe aribo bagena imishyingurirwe y’Abashia muri ryo! Dusanga Leta ikwiye gukurikirana Abawahabbi babigizemo Uruhare, ndetse ikanatanga igisubizo kirambye ku bikorwa bishingiye ku myemerere y’ubuhezanguni itangiye kuvamo ibikorwa byo gushinyagurira abitabye Imana.”
Abashia n’Abasuni batandukaniye he ?
Ubusanzwe abashia n’abasuni ni ibice bibiri by’abaislamu byadutse nyuma y’uko Intumwa Muhammad yitaba Imana, ubwo havukaga ikibazo cy’uwagombaga gusigara ahagarariye Muhammad kandi akagendesha gahunda z’ubuislamu.
Abaislamu b’abashia kuri iyo ngingo bemeza ko intumwa Muhammad mbere y’uko itabaruka yari yaratangaje ko uwitwa ALIY ben Abi Talib wari mwene se wabo ari we uzamusimbura ndetse akazakurikirwa n’abandi bagabo cumi na babiri bo mu muryango we.
Naho abaislamu bo mu gice cy’abasuni bo bakemeza ko intumwa Muhammad itigeze itanga umurage w’uzayisimbura bityo ko abaislamu bagombaga guterana bakishakamo umuyobozi, ari nako byagenze nyine kuko ubwo bamwe bari bari mu muhango wo gushyingura intumwa yabo abandi bagiye kwitoramo umuyobozi uzasigara ayobora abaislamu. Abashia rero bakavuga ko abakoze ibyo bahuguje ubuyobozi uwari wabuhawe kandi bakanyuranya n’umurage intumwa yabo yabasigiye.
Kuba rero bamwe bagira abo bakurikira nk’abayobozi babo mu idini n’abandi bakagira ababo ni ho hakomoka ukutavuga rumwe ku nyigisho zimwe na zimwe zirimo n’iki kibazo cyo gusenya amarimbi; kuko mu nyigisho z’abasuni bemera ko kubakira imva ari ikizira akaba ari nayo mpamvu abahezanguni muri bo aho babonye imva yubakiye bahita bayisenya, naho bagenzi babo b’abashia bo bakemeza ko kubakira imva nta kibazo kirimo kuko ari uguha agaciro ababo bitabye Imana, aho bavuga bati “iyo ushyinguye umuntu wawe ntabwo uba umujugunye kandi tugomba no gusura imva zabo niyo mpamvu rero tuzubakira ngo nitunamusura tuzamenye neza aho aherereye.”
Inyigisho z’ubuhezanguni mu idini ya islamu zadukanywe n’uwitwaga Muhammad bn Abdulwahabi wabayeho mu myaka y’igihumbi na za magana arindwi(1700) ari nayo mpamvu abarangwa n’iyo myemerere y’ubuhezanguni babita abawahabbi, biturutse kuri iryo zina rye, ariko na we iyi myemerere akaba yarayikomoye ku witwaga Ibn Taymiyah wapfuye mu mwaka w’1328.
Mufti w’u Rwanda kugeza ubu ntacyo aravuga ku byerekeranye n’uru rugomo gusa haracyategerejwe icyo azabikomozaho.