Amakuru

Abahungu barokowe mu buvumo muri Thailande barijijwe n’uwapfuye agerageza kubarokora

Abahungu 12 bakina umupira w’amaguru barokowe bakurwa mu buvumo muri Thailande bari mu kiriyo cyo kwibuka uwigeze kuba mu gisirikare kabuhariwe cya Thailande kirwanira mu mazi, wapfuye arimo kugerageza kubarokora.

Umukorerabushake kabuhariwe mu kwibira mu mazi, Saman Gunan, yapfuye ku itariki ya 6 Nyakanga ari gushyira amasanduku y’umwuka wo guhumeka wa oxygen mu buvumo aba bahungu bari bahezemo.

Uyu mugabo yari afite  imyaka 38 y’amavuko. Aba bahungu 12 n’umutoza wabo w’umupira w’amaguru ufite imyaka 25 y’amavuko, ku wa gatandatu nibwo bwa mbere bari babwiwe ibya Saman wapfuye agerageza kubarokora.

Abaganga bari bamaze kwemeza ko ubu noneho bamaze kugarura ubuyanja bihagije kuburyo kumenya iyo nkuru bashobora kubyakira.

Jedsada Chokdamrongsuk, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuzima muri Thailande yavuze ko aba bana barize ku buryo bukomeye bakimara kumva ko uwagerageje kubarokora yitabye Imana.

Yagize ati: “Bose barize, bihanganisha umuryango we bandika ubutumwa ku gishushanyo cya Saman, nuko bafata n’umunota umwe wo kumwibuka.”

Amafoto agaragaza aba bahungu bagize ikipe y’umupira w’amaguru the “Wild Boars”  bakiri mu bitaro aho bakomeje gukurikiranwa bazengurutse icyo gishushanyo cya Saman.

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko banamushimiye ndetse bamwizeza ko bazaba abahungu beza.

Aba bahungu, bafite hagati y’imyaka 11 na 17 y’amavuko, bakuwe mu buvumo n’igisirikare cya Thailande ndetse n’abatabazi mpuzamahanga, mu gikorwa cy’ubutabazi cyamaze iminsi itatu.

Byitezwe ko kuri uyu wa kane ari bwo bazava mu bitaro bya Chiang Rai Prachanukroh aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga, bamwe bakaba bakiri ku miti irwanya za mikorobe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger