Abahoze mu mitwe y’itwaje intwaro mu mashyamba ya DRC baravuga imyato Leta y’u Rwanda
Abahoze ari abarwanyi kabuhariwe mu mitwe y’itwaje intwaro mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo nabo muri FDLR, barashimagiza uburyo Leta y’u Rwanda ikomeje kubaterekera amata ku ruhimbi.
Ni nyuma y’uko aba bahoze ari abarwanyi bo muri iyi mitwe,basoje amasomo bahabwaga mu kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, bakagaragaza ko bagiye kubyaza umusaruro Ibyo bize byiganjemo imyuga n’ubumenyi ngiro.
Ubwo barangizaga amasomo yabo,batekerejweho ndetse bahabwa ibikoresho by’imyuga bitandukanye hakurikijwe amasomo bahawe bizabafasha gukomeza kuyabyaza umusaruro bifashishije Ibyo bikoresho aho kujya mu buzima bwo hanze bagatangirira kuri zeru.
Aba Bose uko bagera kuri 546 baravuga ko bagiye kubyaza umusaruro ibikoresho bahawe bakabibyaza umusaruro nk’uko babihuguwemo mu masomo bamaze igihe bahabwa.
Ku wa Kane ubwo basezererwaga mu Kigo cya Mutobo abaganiriye na Teradignews.rw, bahamya ko leta y’u Rwanda ari umubyeyi ngo kubera uburyo ikomeje kubadabagiza buhabanye n’uko bamye babitekereza ubwo bari bakiri mu mashyamba.
Bemeza ko Ibyo babonesha amaso yabo bihabanye cyane n’ibyo babwirwaga dore ko hari abari bazi ko uwataha wese agomba kwicwa cyangwa agafungwa agikandagiza amano y’ikirenge cye ku butaka bw’u Rwanda.
Aba banaboneyeho gusaba bagenzi babo basigaye mu buzima bukakaye bwo mu mashyamba ko bafata icyemezo cyiza bagataha mu rwababyaye kuko ariho honyine batura bagatuza batekanye Kandi bakagira n’icyo bigezaho.
Mishako Yohani wahoze ari umusirikare mu mutwe wa FDLR Yagize ati’:” Nagiye mu mashyamba ya DRC muw’1995 ngiye guhaha kuko nari umukene, nanyuze mu Burundi mbanza kugerayo mba Umuturage usanzwe, muri 2005 nibwo ninjiye mu gisirikare cya FDLR muri make ahantu nakubwira ko nabaye mu buzima bugoye cyane kandi buruhije mpamya neza ko nta cyerekezo bufite uretse kubuza abantu umutekano”.
Yakomeje agira ati’:” Ubwo natahukaga nza mu Rwanda, natunguwe cyane n’uburyo banyakiriye kuko narinzi ko ngiye kwicwa cyangwa ngafungwa ariko nasanze ari ikinyoma cyambaye ubusa i Rwanda ni amahoro”.
Nyirahabimana Mariam nawe wahoze muri FDLR Yagize ati’:” Njye nyuma yo kubona uburyo mbayeho nk’umwamikazi ndasaba bagenzi banjye basigayeyo gufata icyemezo bagataha bakaza bakiyumvira impinduka nziza z’ubuzima, natunguwe n’ukuntu nasize mu Rwanda huzuye Nyakatsi ariko ubu nkaba mbona ari urwererane rw’amabati yaka, abasigaye mu mashyamba bari gucikwa ibyiza byinshi”.
Uretse aba bahoze ari abarwanyi bagaragaza ko Leta y’u Rwanda ari umubyeyi hari na bagenzi babo bishimiye ibikoresho bahawe banagaragaza ingamba nshya bafite.
Uwitwa Col.Rtd Ntamuhanga Anthere watashye mu mwaka wa 2019 yagize ati: “Nishimiye Ibyo igihugu cyacu gikomeje kudukoreranageze hano niga imyuga, ubu mpahwe ibikoresho bizamfasha gukoresha mu mwuga nize w’ubwubatsi ndishimye cyane Kandi nizeye ko ngiye kubikora neza kuko narabyigishijwe bihagije.”
Umuhoza Cecile wize bijyanye n’umwuga w’ubudozi yagize ati: “Iyi mashini mpahwe igiye kumfasha kwiteza imbere nkurikije Ibyo nigishijwe sinzatenguha abayimpaye ngiye kuba umwe mu Banyarwandakazi bahesha ishema igihugu cyabo”.
Umuyobozi wa komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari, RDRC, Nyirahabineza Valerie yasabye aba bahoze mu mitwe yitwaje intwaro kuzafata neza ibikoresho bahawe.
Yagize ati: “Nibyo koko aba bantu bize hano, tubahaye ibikoresho bijyanye n’amashami bizemo turabasaba kutabigurisha bakabifata neza, bigakoreshwa icyo byagenewe, bikabateza imbere.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abataratahuka bakomeje guhomba ibyiza byinshi by’u Rwanda nawe abasaba ko bafata iyambere bagataha.
Uyu muhango kandi wahuriranye no gutangiza ku mugaragaro ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Mutobo VTC risanzwe ritanga amasomo y’igihe gito mu budozi, ubukanishi, ubwubatsi, gusudira, amashanyarazi, gukora amazi no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro Nirere Claudette yafunguye iri shuri kumugaragaro ndetse avuga ko mu minsi ya vuba rizajya ritanga amasomo y’igihe kirekire ku baturage baturanye n’iki kigo.
Yagize ati: “Twaganiriye niyi komisiyo, turasaba abaturage kugana iri shuri, kuri ubu turatanga amasomo y’imyuga y’igihe gito; ni ukuvuga amezi atatu, atandatu n’icyenda kandi turimo gutekereza kongera inyubako hanyuma tukazongera na porogarame, tuzareba niba hakwigishirizwa n’andi masomo asanzwe.”
Ibikoresho byatanzwe mu mashami agera kuri 7, bifite agaciro ka miliyoni zirenga 57 ni mugihe iki kigo cyubakishijwe arenga Miliyoni 800 Frws(800,000,000).