Abahoze mu bucakara muri Libya basesekaye mu Rwanda
Abahoze mu Bucakara mu Gihugu cya Libya 223 basesekaye i kanombe bazanywe n’indege leta y’u Rwanda yohereje muri Libya nyuma yaho Leta y’u Rwanda ibemereye ubuhungiro bubavana mu bucakara babagamo.
Abenshi mu buriye indege ibazana hano mu Rwanda biravugwako bameze nabi kubera igihe bamaze bafashwe bunyamaswa, harimo abo bavanyemo ingingo zitandukanye cyane cyane impyiko kuberako ababafata bunyago bazigurishaga akayabo k’amafaranga mu bihugu bikize.
Aba baturage baturutse mu bucakara muri Libya nyuma yo kugera mu Rwanda ubu bari kwitabwaho mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda biri i Kanombe.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda , Louise Mushikiwabo, abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko u Rwanda rwemeye gucumbikira bamwe mu birabura bagurishwaga mu bucakara mu gihugu cya Libya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017 Mushikiwabo yagize ati “Amateka y’u Rwanda yatumye Abanyarwanda benshi bamara imyaka myinshi batagira igihugu bita icyabo yatumye rwumva akababaro k’impunzi, abimukira n’abandi batagira ibihugu. N’ubwo u Rwanda ari ruto, tuzabona aho ducumbikira bariya Banyafurica bagurishwa mu bucakara muri Libya.”
Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe yari yahamagariye ibihugu bya Afurika gutabara Abanyafurika bagurishwa mu bucakara muri Libya, avuga ko hakenewe amafaranga n’ubundi bufasha bwo kugoboka abo Banyafurika. Ahamagarira ibihugu bibishoboye ko byatanga ubufasha bwo gukura abo Banyafurika muri Libya.
Ibi byaje nyuma yaho Tereviziyo y’Abanyamerika, CNN itangarije amashusho igaragaza uburyo Abanyafurika bari muri Libya bagurishwa bakajya gukoreshwa ubucakara muri icyo gihugu mu mirimo itandukanye.