AmakuruImikino

Abahoze bayobora Rayon bongeye guhura bavugutira umuti ibibazo biri mu ikipe

whatsappFacebookByari ibyishimo gusa! Abahoze bayobora Rayon bongeye guhura bavugutira umuti ibibazo biri mu ikipe, kimwe cy’ingutu kiburirwa umuti
Ni ishusho, ni isura benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bari bategereje kuzibonera, abahoze bayobora iyi kipe bahuye, intego ari imwe ari ukunga ubumwe bagafasha ikipe bahoze bayobora.

Igicu cyacyeye, izuba rirarasa maze akanyamuneza gataha imitima ya benshi, icyizere kiraza nyuma yo kubona abagabo barimo Dr Rwagacondo, Muvunyi Paul, Paul Ruhamyambuga, Gacinya Chance Denis, Gakwaya Olivier, Claude Mushimire, Me Muhirwa Freddy, Mugano Justin, Twagirayezu Thadée n’abandi bahuye bahujwe n’umugambi wo kuvugutira umuti ibibazo biri muri Rayon Sports

Uyu munsi w’amateka wabaye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2024.

Ubundi bahuye bate, bahujwe nande?

Bitewe n’ibibazo by’imiyoborere byari mu ikipe ya Rayon Sports bigasaba ko leta ibyinjiramo, byabaye ngombwa ko basaba abahoze bayobora iyi kipe kujya ku ruhande maze tariki ya 24 Ukwakira 2020 hatorwa Uwayezu Jean Fidele.

Uyu mugabo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo yatangaje ko yeguye ku nshingano ze kubera uburwayi.

Byabaye ngombwa ko Ngoba Roger Aimable wari visi perezida wa Rayon Sports ariko ameze nk’uweguye ari we ugaruka mu nshingano.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yahamagaye bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports abasaba ko baza bakamufasha akareba ko yasoza iyi manda izarangira mu kwezi gutaha bagategura andi matora.

Bivugwa ko bamubwiye ko batanze gufasha ikipe ariko basabwe kwigira ku ruhande, bamusabye kuvugisha Minisiteri ya Siporo (nk’urwego rwahawe gukemura iki kibazo) yamubwira ko nta miziro bagifite biteguye kuza kandi bagatanga n’amafaranga afatika, gusa byanze bo ntacyo bakora.

Bamwemereye guhita bishyura ibirarane by’imishahara ikipe yose ifite aho amakuru avuga ko nka Muvunyi Paul yemeye kwishyura ukwezi kwa 8 abandi bagashaka andi.

Imbogamizi bafite ni ukuba barasabwe kujya ku ruhande abandi abazanywe bagakora.

Gasogi United ishobora guturwa umujinya wose…

Aba bagabo bafashe umwanzuro wo gufasha Roger na Olivier bayoboye ikipe aho babikora nk’abafana basanzwe.

Bivugwa ko bababajwe bikomeye na perezida wa Gasogi United, KNC wavuze ko ku wa Gatandatu mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona bafitanye ari bwo Gasogi United izacyura umugore wa yo (Rayon Sports).

Ku wa Kabiri (ejo hashize) bigizwemo uruhare na DR Rwagacondo yahuje aba bagabo bahoze bayobora Rayon Sports ngo bafashe Roger gutegura uyu mukino bazahe Gasogi United isomo rya ruhago.

Ku ikubitiro bakaba bashyiriyeho abakinnyi agahimbazamusyi k’ibihumbi 100 Frw mu gihe bakegukana amanota 3, gusa gashobora kwiyongera.

Hakusanyijwe kandi hafi miliyoni 15 Frw zo gufasha ikipe kwitegura uyu mukino. Aya akaba azahuzwa n’ayo Special Team (abahoze hafi ya Uwayezu Jean Fidele) na bo barimo gukusanya ngo bategure umukino wa Gasogi United.

Hari uwiteguye kugaruka mu buyobozi bwa Rayon Sports?

Muri iyi nama hibajijwe niba mu gihe Minisiteri ya Siporo nk’urwego rwari rwahawe gukemura iki kibazo na mbere ruvuze ko nta miziro bagifite, bagize uwo bahamagara yakwemera.

Ni ikibazo cyatanzweho ibitekerezo binyuranye ariko banzura ko abarimo bagifite imbaraga mu gihe bakitabazwa bagomba gusubira mu buyobozi bwa Rayon Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger