AmakuruUbukungu

Abaherwe bakomeye ku isi bamaze guhomba $444 billion kubera Caronavirus

Icyorezo cya coronavirus gihangayikishije Isi kurusha ibindi byose,kimaze gutera ingaruka zitandukanye ku Isi haba ku buzima bw’ikiremwamuntu, mu bikorwa by’iterambere cyane cyane ibyerekeranye n’ubukungu n’ishoramari hiyongeyeho kugabanya imigenderanire hagati y’ibihugu bitandukanye.

Mu cyumweru gishize hagaragajwe ko ingaruka mu by’ubukungu, iki cyorezo kimaze kwitambikamo nk’igisitaza gikomeye aho kimaze guhungabanya ubukungu bwa bamwe mu bashoramari bakomeye ku Isi.

Abaherwe babarirwa muri 500 bimaze kugaragara ko bamaze guhura n’igihombo cya Biliyoni 444 z’Amadolari y’Amarika ndetse hakaba hari ikibazo cy’uko ibihombo bishobora gukomeza kurushaho kwiyongera bitewe n’uko iki cyoreozo cyakomeza gukwirakwira hirya no hino ku isi.

Mu bushakashatsi bumaze gukorwa na  The Dow Jones Industrial bugaragaza ko bugaragaza ko igihomno cyagaragaye ku rwego rw’isi cyamanutseho hejuru ya 12% kurusha ibindi byabayeho uhereyse muri 2008. Ku rwego mpuzamahanga trillion  6 z’amadolari y’Amerika zimaze kugwa mu gihombo.

Bloom Billionaires Index yagaragaje ko kuva uyu mwaka watangira, mu cyumweru gishize aribwo hagaragaye igihombo kidasanzwe cyaburije irengero Billlion 78 z’amadolari y’Amerika mu bukungu bw’abaherwe 500 bakomeye  hirya no hino ku isi.

Hagati y’abaherwe bakomeye cyane kuri uyu mubumbe barimo Jeff Bezos nyiri kompanyi ya Amazon.com Inc, Billi Gates wagize uruhare mu itangizwa rya  Microsoft Corp. n’umuyobozi wa  LVM,Bernard Arnaut –byagaragaye ko bahuye n’igohombo bose hamwe kingana na Billion 30 z’Amadolari y’Amerika.

Elon Mask, umuherwe wa 25 ku isi  ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo yahuye n’igihombo kingana na Billion zigera ku 10 z’Amadolari y’Amerika mu gihe cy’iminsi ine gusa kubera iki cyorezo. Uyu mugabo yari asanzwe afite akayabo ka Billion $36.3.

Kugeza ubu Caronavirus imaze guhitana ubuzima bw’abantu 3,390 mu giihe abamaze kuyandura ku isi hose ari ibihumbi 98,851. Ni icyorezo cyibasiye cyane Ubushinwa cyane cyane mu Ntara ya Huabei cyumvikanyemo bwa mbere.

Imibare igaragaza ko abamaze gukira iki cyorezo bangana n’ibihumbi 55,807, kugeza ubu bafite ubu bwandu bakomeje kwitabwaho n’abaganga n’ibihumbi 39,654.

Ibihugu bitandukanye bikomeje gukaza ingamba zo kwirinda no kurwa iki cyorezo mu rwego rwo kugabanya umuvuduko kiriho mu gukwirakwira Isi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger