AmakuruPolitiki

Abaherutse kwinjira muri Guverinoma baraza kurahirira inshingano bahawe

Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019 nibwo biteganyijwe ko haza kuba umuhango wo kurahiza ba minisitiri n’abayobozi bakuru b’igihugu bashya binjijye muri guverinoma vuba, umuhango uraza kuba uyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu ngoro y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Ku italiki ya 4 Ugushyingo 2019 nibwo perezida Kagame yakoze amavugurura muri guverinoma aho yinjijemo umubare munini w’abaminisitiri bashya.

Bamwe mu baminisitiri bashya binjiye muri guverinoma baza kurahizwa uyu munsi harimo minisitiri Jeanne D’Arc Mujawamariya wahawe kuyoora minisiteri y’ibidukikije, umwanya yasimbuyeho Dr Vincent Biruta wagizwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, naho Jeanne D’Arc Mujawamariya we yari asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Burusiya.

Dr Vincent Biruta wasimbuye kuri uyu mwanya Dr Richard Sezibera we ntago aza mu mubare w’abaraza kurahira uyu munsi kubera ko yari asanzwe muri guverinoma.

Mu bandi baza kurahizwa na perezida wa Repubulika Paul Kagame barimo General Patrick Nyamvumba wahawe ministeri y’umutekano w’imbere mu gihugu, Aurore Mimosa Munyengaju wahawe kuyobora ministeri ya siporo asimbuye Esperance Nyirasafari wabaye umusenateri mu gihe Munyengaju yari asanzwe ari umunyamabanga mukuru muri SONARWA Company Ltd.

Minsitiri Edouard Bamporiki araza kurahirira inshingano z’umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco, mu gihe yari asanzwe ari umutahira mukuru wa komisiyo y’Itorero ry’igihugu.

Ignatienne Nyirarukundo araza kurahirira inshingano z’umunyamabanga muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe mibereho myiza, umwanya yasimbuyeho Dr Alivera Mukabaramba.

Major General Jean Bosco Kazura araza kurahirira kuba umugaba mukuru w’ingabo, umwnaya yasimbuyeho General Patrick Nyamvumba wari umaze kuri izi nshingano imyaka itandatu.

General Fred Ibingira ararahirira kuyobora Reserve Force, umwanya yasimbuyeho Lt.Gen Jack Musemakweli kuri ubu wabaye umugenzuzi mukuru mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), inshingano zari zifitwe na Maj. Gen. Jack Nziza.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger