Abahanzi Icumi bazahatanira Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani bamaze kumenyekana
Primus Guma Guma Super Star igiye kuba ku nshuro ya munani (8) kuri ubu urutonde rw’abahanzi bazitabira iri rushanwa bamaze kumenyekana nkuko ibarura ry’amajwi ryakozwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 14 Werurwe 2018 ryamaze kubyerekana.
Iki gikorwa cyo kubarura amajwi cyabereye ku cyicaro cya Bralirwa niho abanyamakuru n’abandi bahawe uburenganzira bwo gutora bagiye kwerekana abo babona bakinjira muri irushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya munani (8).
Dore urutonde rwabahanzi bazitabira iri rushanwa uyu mwaka uko ruahagaze muri buri njyana dore ko burinjyana yagiye iserukirwa n’abahanzi babiri babiri.
RnB :Bruce Melodie na Christopher
HiPHoP :Khalfan na Jay c
Amatsinda : Just Family na Active
Afro-beat : Mico The Best na Uncle Austin
Abagore : Queen Cha na Young Grace
Muri rusange amajwi yose hamwe yari 35 harimo amajwi y’ibitangazamakuru, amajwi y’amashyirahamwe y’aba Djs, abakora indirimbo z’amajwi n’abakora indirimbo z’amashusho. Buri umwe muri abo twavuze haruguru yari yazanye urupapuro ruriho amazina y’abahanzi ikigo cyabo cyemeje ko bakwiye kwinjira mu irushanwa bagendeye muri buri njyana.