Abahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Koffi Olomide kitavugwaho rumwe bamaze kumenyekana
Abahanzi Nyarwanda barimo King James, Yvan Buravan na Chris Hat batoranyijwe mu bahanzi bazaririmbana na Koffi Olomide mu gitaramo giteganyijwe kuzabera I Kigali ku ya 4 Ukuboza (ukwa 12) muri Kigali Arena, gikomeje kutavugwaho rumwe n’abamwe mu banyarwanda ku mbuga nkoranyambaga.
Bamwe mu guharanira uburenganzira bw’abagore bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko Koffi Olomide adakwiriye guhabwa uburenganzira bwo kuririmbira mu Rwanda kuko ashinjwa ibyaha byo guhohotera abagore.
Mu kwezi gushize, Olomide w’imyaka 65, yasabiwe n’abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw’ubujurire rwa Versailles i Paris.
Aba babishingira ku kuba u Rwanda ruri mu bihugu biha umugore ijambo, bityo bagasaba inzego zibifitiye ubushobozi kutemerera Koffi Olomide gukorera igitaramo mu Rwanda.
Ku rundi ruhande ariko, hari irindi tsinda ry’abasaba ko uyu muhanzi atabuzwa uburenganzira bwe bwo gutaramira mu Rwanda, bagashingira ku kuba nta rukiko ruramuhamya ibi byaha ngo abe yarabihaniwe, bityo mu bihano yahawe habe harimo kutaririmbira mu Rwanda.
Icyakora izi mpaka ntabwo zigeze zica intege abari gutegura iki gitaramo, kuri ubu bamaze gutangaza urutonde rw’abahanzi bazafatanya na Koffi Olomide muri iki gitaramo.
Byitezwe ko Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomide] ukunda kwiyita Grand Mopao, azataramira muri Kigali Arena ku wa 4 Ukuboza 2021.
Kwinjira mu gitaramo cya Koffi Olomide bizaba ari 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 30.000 Frw muri VIP na 50.000 Frw muri VVIP.