Abahanzi bazaririmba kuri final ya Miss Rwanda2018 bamenyekanye
Umuhango wo gutanga ikamba rya Nyaminga w’u Rwanda 2018 uzaba ku italiki ya 24 Gashyantare uyu mwaka umuhango uzabera muri Kigali Convention Center. Yvan Buravan na Jules Sentore nibo bamaze kumenyekana nkabahanzi bazaririmba muri uyu muhango.
Aba basore bombi Yvan Buravan na Jules Sentore si ubwa mbere bazaba baririmbye muri ibi birori kuko Jules Sentore yaririmbye mu muhango wo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda 2015 ndetse no m’umwaka wari ukurikiyeho wa 2016 w’irushanwa, naho kuri Buravan nyuma ya 2016, iyi iza ari inshuro ya kabiri aririmbye muri uyu muhango wo guhitamo nyampinga w’u Rwanda.
Muri Uyu muhango wo gutora Nyampinga w’u Rwanda Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’Ubufaransa mu 2000, azaba ari umwe mu bagize akanama nkemurampakamuri uyu mwaka.
Abakobwa makumyabiri (20) bamaze iminsi bari mumwiherero nibo bazatoranywamo umwe uzambikwa ikamba rya Nyampinga w ‘u Rwanda 2018 ndetse agahabwa n’ibisonga bye. Kwinjira muri ibi birori bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu b’amafaranga y’u Rwanda (5.000Rwf) mu myanya isanzwe, Ibihumbi icumi (10.000rwf) mu myanya y’icyubahiro hamwe bakunze kwita VIP. Gusa indi tickect ihari ni ibihumbi magana atanu (500.000rwf) ku meza y’abantu icumi.