Abahanzi batandukanye bo muri East Africa bazafantanya na Joson Derulo kuririmba indirimbo y’igikombe cy’Isi 2018
Ikompanyi ya Coca-Cola ifite inshingano zo gutegura indirimbo y’igikombe cy’Isi bahisemo abahanzi batandukanye bo ku mugabane w’Afurika bazaririmba iy’ indirimbo mu rurimi rwabo bagendeye ku ndirimbo yakozwe na Jason Derulo watsindiye isoko ryo gukora iyi ndirimbo.
Abahanzi bo ku mugane w’Afurika bamaze kwemezwa bazakora iyi ndirimbo ni Ykee Benda wo mugihugu cya Uganda, Cassper Nyovest wo muri Afurika y’Epfo, Lizha James wo muri Mozambique,Sami Dan wo muri Ethiopia ,Diamond Platnumz wo muri Tanzania n’abandi batandukanye. Bose bazasubiramo indirimbo ya Derulo ” Colours” yahimbiye igikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cy’Uburusiya guhera 14 Kamena kirangiye ku ya 15 Nyakanga 2018 .
Nyuma yo gukora iyi ndirimbo aba bahanzi uko batoranyijwe na Coca-Cola bazahabwa umwanya wo kuririmba indirimbo bakoze mu muhango wo gutangiza igikombe cy’isi mu gihugu cy’Uburusiya. Abahanzi bo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba baherutse kwitabira uyu muhango harimo Jose Chameleone mu 2010 mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Afurika y’Epfo n’umuraperi K’naan wo muri Somalia mu 2014 mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil.
Coca-Cola yateguye umushinga w’iyi ndirimbo bavuga ko gukora iki gikorwa cyo guhitamo abahanzi batandukanye bakaririmba iyi ndirimbo mu ndimi zitandukanye ari mu rwego rwo guhuriza abantu bose hamwe dore ko Isi yose izaba ihanze amaso mu Burusiya.
Kuri ubu abahanzi batoranyijwe na Coca-Cola bamaze gokora izi ndirimbo zabo aho bagiye bazikora bagendeye ku ndirimbo yakozwe na Jason Derulo bo bagiye bongeramo ibitero byabo mu rurimi kavukire bitewe n’igihugu bahagarariye.
Indirimbo “‘Colours’ niyo ndirimbo y’igikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cy’Uburusiya uyu mwaka wa 2018, indirimbo yaririmbwe na Jason Derulo ukomoka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Indirimbo ya Jason Derulo basubiyemo mu rurimi rw’igihugu buri wese avukamo