AmakuruImyidagaduro

Abahanzi batandukanye barimo na Urban Boys yivanye muri Salax Awards

Mu gihe hari kuba amatora ku bahanzi bari muri Salax Awards, abahanzi batandukanye bari kwikura muri riri rushanwa barishinja imitegurire mibi nkiyo ryahoranye mu myaka yashize.

Nyuma ya Oda Paccy, abahanzi babarizwa muri Kina Music, Charly na Nina na DJ Pius batangaje ko bikuye muri Salax Awards, kuri ubu Nizzo na Humble Jizzo bagize Urban Boys bamaze gutangaza ko bikuye mu irushanwa mu cyiciro cy’amatsinda bari barimo.

Bavuze ko bikuye muri Salax Awards bitewe n’imitegurire mibi ishingiye ku buryo abahanzi bashyizwe mu byiciro batemeranya n’abaritegura kimwe n’imitegurire yaryo muri rusange.

Bakomeza bavuga ko batishimiye uburyo hari ibyiciro batashyizwemo nyamara byarashobokaga ko babijyamo kubera itegeko ryo gutorwa mu cyiciro kimwe ritanubahirijwe ku bandi ariko bagashimangira komu gihe rizaba riteguwe neza mu buryo bwa kinyamwuga bazaryitabira.

Urban Boys yari iri mu cyiciro cyahari gutorwa itsinda ryiza aho bari kumwe n’itsinda rya Trezor, Active,Yemba Voice itakibaho, The Same y’i Rubavu , Super Brothers na Just Family.

Ubu abahanzi batandukanye bari muri iri rushanwa biyemeje kugumamo, batangiye gusaba abantu ko babatora bakabaha amahirwe yo kwegukana ibihembo.

Biteganyijwe ko tariki 8 Gashyantare 2019 ari bwo abahanzi batanu muri buri tsinda bazamenyekana hakazavamo uzegukana igikombe muri buri cyiciro.

Uzegukana igikombe azahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe buri muhanzi uzinjira muri batanu ba mbere we azahabwa 100,000 Frw mu birori biteganyijwe tariki 29 Werurwe 2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger