Amakuru ashushye

Abahanzi baririmbye indirimbo “Too Much” ntibayivugaho rumwe , batangiye kwitana ba mwana

Amashusho Indirimbo yitwa Too Much  ya Jay Polly yahuriwemo n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda igiye gukomanyirizwa biturutse ku kuba ibigaragaramo bihabanye n’umuco nyarwanda.

Iyi ndirimbo Jay Polly yahuriyemo na Urban Boyz, Khalifan, Bruce Melodie, Uncle Austin na Marina. Amashusho yayo yagiye hanze mu mpera za Gicurasi 2017, yagaragaragamo abakobwa bazunguza ibibuno bambaye imyambaro yo kogana izwi nka bikini ubona ntacyo bishisha nta pfunwe batewe no gushyira hanze ubwambure bwabo. Yamaganiwe kure  n’abanyarwanda batari bake bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Uretse abanyarwanda, n’abakoze iyi ndirimbo batangiye kwitana  ba mwana, Uncle Austin ugaragaramo umukobwa amusoma ku gitsina azamura umujinya w’umuranduranzuzi avuga ko uwakoze amashusho yashyize hanze n’ uyu mukobwa ari kumusoma ku gitsina kandi bari barumvikanye ko azayakuramo.

Austin ari muri iyi ndirimbo nawe akaba avuga ko Producer yakoze amakosa

Si Uncle Austin wenyine watereye hejuru kuko na Jay Polly wari wahurije hamwe aba bahanzi  yagiye mu itangazamakuru akavuga  ko bitumvikana ukuntu Nameless Campos wari watunganije aya mshusho yayashyize hanze kandi hari ibitari ngombwa bagomabaga kuvanamo.

Uyu muhanzi yavuze ko agiye gukomanyiriza amashusho yashyizwe hanze na Campos ndetse yemerera itangazamakuru ko agiye gukora andi mashya vuba na bwangu asimbura ayari yamaze gushyirwa hanze gusa ibi byaheze nka ya mahembe y’imbwa.

Nameless Campos watunganije aya mashusho icyo gihe yumvikanye mu itangazamakuru anyomoza ibyo Jay Polly yari yatangaje by’uko amashusho y’iyi ndirimbo yashyizwe hanze nyiri ubwite atabizi yemeza ko ari ibimwaro by’uko abantu bayamaganiye kure.

Iyi ndirimbo yiganjemo abakobwa bambaye gutya

Umuvugizi wa Ministeri y’Umuco na Siporo mu kiganiro cy’imyidagaduro gica kuri   Kt Radiyo,  yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo agiye guhagarikwa burundu  kuko arimo ibintu bihabanye n’umuco.

Yagize ati “Amashusho y’indirimbo yitwa ‘Too much’ turi kuyigaho, n’ubwo yitirirwa Jay Polly siwe wenyine uyarimo harimo n’abandi bahanzi. Turi gutegura ibiganiro n’aba bose gusa iriya ndirimbo irimo amashusho ahabanye n’umuco nyarwanda ikwiye guhagarikwa vuba na bwangu.”

Uyu muvugizi yavuze ko atari ‘Too much’ gusa kuko hari n’izindi ndirimbo zirimo amagambo y’urukozasoni nk’iyitwa ‘Yirekeremo’ ya Rafiki ndetse n’izindi z’abandi bahanzi batandukanye.

Yabajijwe impamvu baca amashusho nk’aya ariko bakareka televiziyo zikorera mu Rwanda  zigakomeza kwerekana indirimbo zo hanze y’u Rwanda zirimo ubwambure bw’abakobwa, avuga ibijyanye n’amateleviziyo atari bo babishinzwe gusa ko bagiye kuganira n’inzego zibifite mu nshingano bakareba icyakorwa.

Uyu ari mu ndirimbo Too Much yambaye gutya

Amashusho yiyi ndirimbo yakiriwe n’abi n’Abanyarwanda bavuga ko yica umuco nyarwanda kuko Nameles akimara kuyikora ndetse akanayishyira kuri Youtube, abantu batari bake bagiye batanga ibitekerezo bitewe nuko bayakiriye. Muri ibi bitekerezo bamwe barayishimye abandi barayigaya ariko umubare munini n’uwabayigaye ndetse cyane.

Dore rero bimwe mu bitekerezo bayitanzeho

https://www.youtube.com/watch?v=BVpN79XB4IA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger