Abahanzi bakorana na The RAYAN Music Entertainment bahawe umukoro ukomeye wa 2023 (Amafoto)
Abasore n’inkumi bagize itsinda rikorera mu nzu ifasha abahanzi ya The RAYAN Music Entertainment, bahuriye hamwe bafatanya gushyira umufuniko ku mwaka wa 2022, bishimira uburyo umwaka urangiye bakorana barushaho no gusiga amavuta moteri izabahagurutsa muwa 2023, kugira ngo barusheho gukora ibikorwa bifite ireme.
Ni umuhuro wabaye kuwa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2022, muri imwe muri Hotel zo mu Karere ka Musanze, wiganjemo abahanzi bashya bafitanye amasezerano na The RAYAN Music Entertainment (RME),itsinda ry’abafata amashusho,Abatunganyamuziki (producers),Aba DJ ndetse n’abamwe mu banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye.
Uyu muhuro wabayeho hagamijwe kwinegura ku mpande zombi,aho wari urangajwe imbere na CEO w’iy’inzu ifasha abahanzi ya The RME bwana Parfait Rayan uzwi mu bikorwa bye nka Rayan,harebwa ibitaragenze neza bigomba gukosorwa n’ibyo bagezeho bigomba kongererwa inkingi z’ibishyigikira.
Nk’uko Umuyobozi w’iy’inzu yabidutangarije, yavuze ko ari igikorwa gikomeye yateguye cyakomatanyije ibikorwa bitandukanye bifitiye akamaro iterambere ry’ibikorwa nyir’izina bikubiye muri The RME, kuko hanafatiwemo amwe mu mashusho azifashishwa mu ndirimbo nshya bateganya gushyira ahagaragara mu minsi mike iri imbere.
Yagize ati’:” Twahuriye hamwe mu gikorwa cyo gusangirira hamwe dusoza umwaka wa 2022, nk’abagize itsinda rikorera muri The RAYAN Music Entertainment ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bacu,tugamije kureba ibitaragenze neza ngo tubikosore kuko niyo nzira nziza yo kwiyubaka,hagati aho tunareba ibyagezweho ngo tubisigasire kugira dukomeze kubaka no gushyigikira inkingi zitajegajega mu bikorwa byacu, rero byari byiza ko twiha umwanya mwiza nk’uyu kuko nibwo biba byoroheye twese guhanahana ibitekerezo no gushakira hamwe ibisubizo”.
Yakomeje agira ati’:”Mu by’ukuri nk’abanyamwuga dukeneye kujyana n’umuvuduko w’iterambere Isi y’imyidagaduro iriho muri iki gihe, ntitwagenjejwe na kamwe kuko twanahafatiye amashusho y’indirimbo yifuriza abantu iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani(Umwaka mushya) twitegura gushyira hanze bitarenze mu gihe cy’iminsi ibiri”.
Ku byerekeranye n’iy’indirimbo bategura gushyira ahagaragara, hibajinwe niba hatarabayeho gukererwa kuko iminsi mikuru yarangiye, uyu muyobozi asubiza yibanda ku kuba iminsi mikuru ari ngarukamwaka icyakora yemera ko hari amakosa n’imbogamizi byabayeho bigatuma bakererwa.
Yagize ati’:”Ubusanzwe ibyumweru bibiri bikurikira iminsi mikuru nyir’izina, abantu baba bakiri mu munyenga wayo cyane, ntabwo nahamya 100%ko twakerewe cyane, icyakora hari imbogamizi ntoya twagize zituma dukererwa ari nacyo tugomba kwitaho kuburyo ubutaha tuzabikosora bikajya ku murongo neza kurushaho”.
Indirimbo Kugeza ubu bakomeje guteguza abakunzi babo ni iyitwa “Noheli” ikaba ari iy’umwe mu bahanzi bane bakorera muri The RME uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Qd”akaba ari nayo ndirimbo ye ya mbere igiye gusohoka kuva yatangira gukorana n’iyi nzu ifasha abahanzi.
Mu Ijambo rusange bwana CEO wa The RAYAN Music Entertainment yagejeje kubitabiriye iki gikorwa, yakanguriye buri wese guharanira kugira impinduka nziza mu mwaka mushya wa 2023, no gukora cyane hagendewe ku byagezweho.
Yagize ati'” Ndabifuriza umwaka mushya muhire wa 2023, muzawukoremo cyane, muvane ibintu ku ntera imwe mubizamure ku y’indi mugendera kubyo tumaze kugeraho kandi ndizera ko ahari ubufatanye haba hari imbaraga zakora byinshi bikomeye”.
Kugeza ubu The RME ifite Abatunganyamuziki(Producers) babiri aribo Ben Pro uzwi cyane nka To The Hit,The Content n’abahanzi bane b’abasore aribo Jazi, Qd,Otimi na Bartone,nyuma ya Joshari na CHIKA bahoze bakorana ubu bakaba batakibarizwamo.