ImyidagaduroUmuziki

Abahanzi babarizwa muri ‘The Mane’ basohoye ku nshuro ya mbere indirimbo bahuriyemo bose

Itsinda ry’abahanzi babarizwa muri ‘Label’ ya ‘The Mane’ record aribo Queen Cha, Calvin Mbanda, Marina Deborah, Safi Madiba n’umuraperi Jay Polly, ryasohoye amashusho y’indirimbo bahuriyemo bise “Nari High”.

Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa kane taliki ya 24 Ukwakira 2019 bakaba barayise “Nari High”, iyi ndirimbo kandi yakorewe amajwi na Producer Holy Beat, amashusho yayo atunganywa na Julien BMjizzo.

Muri iyi ndirimbo ndirimbo ifite igihe kingana n’iminota ine n’amasegonda 55 ikaba ari nayo ya mbere aba bahanzi babarizwa muri The Mane bahuriyemo. Igaragaramo  Bad Rama akaba n’Umuyobozi Mukuru wa ‘Label’ ya The Mane.

Umahanzi mushya Calvin Mbanda muri iyi ‘Label’ niwe utangira uririmba ndetse akongera kugaruka no mu gice cyayo gisoza. Aba bahanzi bombi bahuriza ku kuririmba ku bubi bw’inzoga, aho bagaragaza ko inzoga zishobora no kugukoresha ibyo utateganyaga.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo Jay Polly agaragara aririmba abyinana n’umugore we Sharifah, iyi ikaba ari inshuro ya kabiri uyu muhanzi agaragaye aririmbana n’umufasha we mu ndirimbo nyuma y’uko yigeze no kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo “Uramfite” banakoranye.

Biteganyijwe ko iyi ndirimbo Safi Madiba na Marina bazayiririmba mu gitaramo bakorera bazakorera muri People Club, kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019. Ndetse Queen Cha, Jay Polly, Marina na Safi Madiba bari kwitegura kuririmba mu bitaramo bya MTN ‘Izihirwe’ aho nayo bashobora kuzayikoresha.

Igitaramo cya mbere cya ‘Izihirwe’ kizabera i Rubavu tariki 01 Ugushyingo 2019, tariki 15 Ugushyingo 2019 i Huye, tariki 29 Ugushyingo 2019 i Musanze na tariki 06 Ukuboza 2019 i Rwamagana. Ibitaramo bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali kuwa 20 Ukuboza 2019.

umuhanzikazi Queen Cha 
Mairna, umwe mu bahanzi babarizwa muri Label ya ‘The Mane’
Calvain Mbanda, umuhanzi ukiri mushya muri The Mane
Umuraperi Jay Polly ubarizwa muri Label ya The Mane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger