Abahanzi babanyarwanda bakorera muri diaspora bahawe Ibihembo na Nshuti Merits & Awardz 2017
‘Nshuti Merits & Awardz’ ni ibihembo bitangwa n’urubyiruko rwishyize hamwe rwo mu Rwanda
n’u Burundi ruba mu Bubiligi n’abandi banyafurika baba mu Burayi, hagamijwe gushishikariza no
gushyigikira urubyiruko rwifitemo impano kurushaho kuyibyaza umusaruro
Ibi bihembo ngarukamwaka bitangirwa mu Bubiligi, bikaba bitunganywa n’umuryango Nshuti
Modeling washinzwe mu 2014 n’umunyarwanda Herve Credous , Ngeruka Faycal uzwi nka Kode
yegukanye igihembo mu byatanzwe na ‘Nshuti Merits & Awardz’ 2017 nk’umuhanzi ufite indirimbo
ifite amashusho meza mu bahanzi bose b’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya kabiri, cyabereye ahitwa “Aadocks Bruxelles”, aha ni ho Ngeruka
Faycal Kode yaherewe igihembo nk’umuhanzi ufite indirimbo ifite amashusho meza. Nyuma yuko
indirimbo ye Vitamina yari imaze guhembwa nk’indirimbo ifite amashusho meza y’umwaka, Kode
yashimiye abamuhaye igihembo anashimira bikomeye umusore wayimukoreye witwa Julien
Irankunda ndetse n’abakunzi ba muzika ye bagiye bamutora.
Ngeruka Faycal Kode yamenyekanye cyane muri muzika nyarwanda mu minsi ishize yamamara
cyane muri muzika nyuma y’indirimbo zinyuranye yagiye akora zirimo; Igikomere, Impeta n’izindi.
Mu minsi ishize uyu muhanzi ni bwo yashyize hanze indirimbo yise Vitamina ari nayo yanahembwe
nk’indirimbo y’umwaka ifite amashusho meza.
Si uyumuhanzi Faycal ( Kode) wahawe ibihembo gusa hari nabandi bagiye bahabwa ibihembo
bigiye bitandukanye. Harimo n’abandi benshi bagiye batandunye, nkuko bigaragara kuri uru rutonde,
hahembwe umuhanga mu kuvanga imiziki Dj Saido,
umufotozi mwiza aba Jessica Rutayisire ukorera igihe.com mu Burayi,
Ikinyamamakuru igihe nacyo cyahawe igihembo nk’ikinyamakuru gikurikiranwa cyane muri diaspora
indirimbo nziza y’amashusho iba “Mfate” ya Rtagg.
Indirimbo y’amajwi yahembwe na yo ni iya Rtagg yitwa Ting Dance;
Itsinda ryahize andi riba Ingangare,
Itsinda ry’ababyinnyi beza Mad Em Dancers,
umuraperi wahembwe aba MLamber
Iki gikorwa cyo gutanga ibi bihembo ababyitabiriye basusurukijwe n’abahanzi barimo Kode na Gayle
bo Rwanda na Ms Sunshine wo muri Kenya waje aherekejwe n’Itsinda ry’ababyinnyi rya Mad Em
Dancers
Abegukanye ibi bihembo bya Nshuti Merits & Awards 2017 batoranyijwe binyuze mu buryo
bw’amatora, yafunguwe kuwa 2 Ugushyingo 2017 akarangira mbere y’amasaha make ngo
hatangazwe abatsinze cyangwa abahize abandi.