Abagore baburiwe kureka uburyo bwa V-steaming nyuma y’uko hari uhiye igitsina ari “kucyotesha / V-steaming”
Abaganga b’imyanya ndangagitsina y’abagore baraburira abagore n’abakobwa ku byago bashobora gukura mu buryo buri kwamamara cyane ku isi bwo kotesha igitsina buzwi nka V-steaming.
Ibi abaganga babitangaje nyuma yaho hari umugore w’imyaka 62 wo muri Canada wahiye igistina agerageza gukora iki gikorwa.
Ibitangazamakuru byo muri Canada byanditse iyi nkuru bivuga ko uyu mugore yari afite uburwayi mu gitsina bwitwa ‘vaginal prolapse’ akizera ko ubu buryo bita ‘vaginal steaming’ buzamukiza bukamurinda kubagwa yari yandikiwe n’abaganga.
Ubu buryo bwo kotesha igitsina bwa V-steaming buri kwamamara cyane ku Isi, bukorwa iyo umugore cyangwa umukobbwa yicaye hejuru y’uruvange rw’ ibyatsi n’amazi ashyushye, buri kugenda burushaho gukoreshwa ahantu hanyuranye ku isi.
Uyu mugore wemeye ibyi iyi nkuru ye ivugwa ko yagizweho ingaruka niki gikorwa cyo kotesha igitsina, avuga ko mu gihe cy’iminota 20 yicaye hejuru y’uru ruvange rushyushye yotesha igitsina cye mu minsi ibiri yikurikiranya, nyuma ajya kwa muganga ahakirirwa indembe kubera uburibwe n’ibikomere mu gitsina.
Mu nzu zitunganya umubiri zizwi nka ‘spa’ na ‘salons’ ‘vigina steaming’ iri kugenda ikenerwa na benshi, kimwe n’ubundi buryo bunyuranye bwo kwita ku myanya y’ibanga.
Inzu zimwe na zimwe za ‘spa’ zo mu mahanga zamamaza “V-steaming” zivuga ko ari uburyo bwakoreshejwe kuva na cyera mu mateka mu bihugu byo muri Aziya na Afurika. Banyuri izo nzu bavuga ko ubu ari uburyo bwo ‘gukiza imyanda mibi’ iba iri mu gitsina .
Ibi ariko Abaganga babihakana bavuga ko ubu buryo bushobora guteza akaga, ndetse nta byemezo bya gihanga byerekanye ko bworohereza abaribwa n’imihango cyangwa bufasha abatabyara nk’uko bivugwa.
Dr Vanessa Mackay, umuvugizi wa ‘Royal College of Obstetricians and Gynaecologists’ mu kiganiro yahaye BBC yavuze ko abavuga ko igitsina cy’umugore cyangwa umukobwa gikenera ubuvuzi nk’ubu ari nk’abaca umugani.
Akomeza avuga ko bihagije gusukura igitsina inyuma gusa n’isabune isanzwe. “Igitsina ubwacyo kiba kifitemo udukoko (bacteria) tw’ingirakamaro tuberaho kukirinda tunagisukura mukurinda imyanda”.
Kotesha igitsina bishobora kugira ingaruka kuri ubu buryo karemano bw’udukoko n’igipimo cya pH bigatera gututubikana, indwara n’uburibwe, bishobora no gutwika uduhu tworoshye dukikije igitsina(vulva)”.
Mu nyandiko ya bariya baganga bamagana iki gikorwa, bavuga ko ubuvuzi busanzwe butanga imiti ku bagira ikibazo mu myanya y’ibanga aho kuyotesha.