AmakuruPolitiki

Abagize Guverinoma ya Uganda batunguye Museveni bamwifuriza isabukuru y’amavuko

Kuri uyu wa mbere, abagize guverinoma y’igihugu cya Uganda batunguye Perezida Yoweri Kaguta Museveni bifatanya na we kwizihiza isabukuru y’imyaka 74 amaze avutse.

Ibi byabereye ku byabereye ku biro by’umukuru w’igihugu biri Entebbe ubwo abakozi ba guverinoma bari mu kiruhuko.

Itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Uganda rivuga ko kuba abagize guverinoma batunguje Museveni gato y’isabukuru ari inyiturano y’amabwiriza 23 Museveni yabahaye kugira ngo imitangire ya serivisi igende neza ndetse bashyire mu bikorwa intego za NRM zirimo kwitangira igihugu, ubumwe bwa Afurika, impinduramatwara mu bukungu n’imibereho y’abaturage ndetse na Demokarasi.

Perezida Museveni yavuze ko ibi birori bibaye uruhurirane ngo kuko byahuriranye n’iyizihizwa ry’isabukuru y’imyaka 46 ishize ingabo zabohoye Uganda zigabye igitero i Mbarara mbere y’uko zisubizwa inyuma.

Museveni yagize ati”Murakoze kuba muntunguje gato y’isabukuru yanjye y’imyaka 74 y’amavuko. Mu by’ukuri ni ibirori by’uruhurirane kuko uyu munsi unatwibutsa uwo twagabiyeho igitero i Mbarara mbere y’uko dusubizwa inyuma n’itsinda rya Moses Ali.”

Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe urubyiruko n’abana Nakiwala Florence Kiyingi na Minisitiri muri perezidanzi ya Uganda ushinzwe ubuzima bwite n’ishoramari Hon. Evelyn Anite bari mu bateguye ibi birori, bavuze ko iyi gato y’isabukuru bageneye Museveni ari ikimenyetso cy’ubuzima bwiza ku baturage bose ba Uganda.

Hon Nakiwala yagize ati”Umukuru w’igihugu ari kugenda arushaho kugira akazi kenshi. Ubuzima bwe bugomba kwizihizwa.”

Ni ubwa mbere mu mateka abagize guverinoma ya Uganda bifatanyije na Perezida Museveni mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger