Abagera kuri 78% bakoresha ibicanwa bikomoka ku mashyamba mu Rwanda baragaragaza impungenge
Abaturage mu bice bituwe cyane mu Rwanda, baragaragaza ko n’ubwo bazi akamaro k’ibiti muri rusange babona iki gihe biruhije kubona ubutaka buhagije bwo kubiteraho kuko baba bakeneye kubuhingaho Ibyo kubatunga.
Baragira bati:” Amashyamba nta bwo ari menshi cyane,ubona ko ari make nk’ubu ahantu umuntu aba afite ubutaka buba ari buto, bigasaba ngo abe yahahinga imbuto,ibijyanye n’insina cyangwa ibigori n’ibindi byatunga umuryango..ingaruka ntiyabura ariko nanone ntacyo guhindura dufite bitewe n’uko nta kundi twabigenza”.
“Kudatera amashyamba menshi ku ruhande rw’abaturage bituruka ku masambu makeya dufite kandi ubutaka tugomba no kubuhingaho Ibyo kurya, iyo tubuteyeho ukwezi kumwe twese Kwa Kane biruma tugomba kuzajya tubonera ibiti ku gihe tukabiterera n’igihe kuko amashyamba atuma tubona inkwi mu buryo bworoshye,atuma tubona umwuka mwiza,agakurura imvura mbese afite akamaro kenshi”.
Perezida wa komisiyo y’ubukungu n’imari muri SENA Nkusi Juvenal avuga ko uru rwego ahagarariye rukeneyemo ubushakashatsi bwimbitse ku itegurwa n’ituburwa by’amashyamba kugira ngo igihugu kizagere ku ntego cyihaye.
Ati’:” Hari igenamigambi rihari abashakashatsi baho mu bijyanye n’amashyamba ni bake pee.ni abanyeshuri cyangwa abarimu ariko badahamya ko bafite ubunararibonye burambye mu bijyanye n’ubushakashatsi mu by’amashyamba, ikindi Kandi ibiciro by’imirama birahenze cyane ugereranyije n’uko abantu bashaka gutera ibiti, ibi rero kubera izo mbogamizi zatumye abantu bashaka gutera amashyamba bakoresha imirama itizewe”.
Ibitekerezo by’abasenateri byagarutse ku kigomba gikorwa kugira ngo hashakishwe mu maguru mashya ibicanywa bigomba gusimbura inkwi z’ibikomoka ku mashyamba zigikoreshwa n’abangana na 77.7% nyamara intego ari uko baba 42% muri 2024, hari n’ibibazo bishyingiye ku bushobozi buke bw’ikigo gishinzwe amashyamba.
“kuva 2009-2019, amashyamba yatemwaga yari ibihumbi 105.713 Hectar, noneho hagaterwa 139 000H, ni nkaho hatemwe angana n’atewe dusa naho tutava aho turi”.
Icyo babona cyakorwa
“Niba akarere gasabye gasubizwe ariko bitekwitwa ko ariho hari ikibazo bitewe n’uko ibyemezo ari uko bituruka mu nzego nkuru, ikindi n’ukwibaza decentralize y’iki kigo gishinzwe imicungire y’amashyamba no kuyateza imbere nimba bishoboka aho kugira ngo kibe muri biriya bice, noneho akaba aricyo gukora decentralization kikagira abakozi hirya no hino akaba aribwo bashobora gufasha kunoza imicungire y’amashyamba”.
“Ariko nanone hariho na byinshi tugomba kubanza gusesengura tukareba ziriya statistics niriya mibare ya 6% nibikomoka ku mashyamba ariko se ni amashyamba y’u Rwanda, kuko hari kenshi twasanze ibikomoka ku mashyamba aribyo Intebe, Ameza, ibitanda Ibyo byose dukoresha mu ngo no mu biro (Bureau) n’imbaho inyinshi atari izacu zo mu Rwanda ndetse ugasanga hari naho badashobora kubona statistics mu by’ukuri y’ibikomoka mu Rwanda”.
Mu Rwanda Kandi haracyari ikibazo cy’uko gusarura amashyamba bisaba kwaka icyemezo cyo ku rwego rw’Igihugu, 70% by’amashyamba ya Leta ntasarurwa kandi amaze igihe kirekire ibitera impungenge ko umusaruro wayo nawo waba muke”.
Dr.Athanase Mukurarinda impuguke mu bidukikije n’amashyamba asobanura ko kuba hamaze kuboneka ibitabo bikubiyemo ubwoko bw’ibiti bikwiranye na buri Karere,bikwiye no kwagura Urwego rw’ubushakashatsi mu baturage kugira ngo bagaragaze ubwoko bw’ibiti bakeneye.
“Igiti ugiye gutera ugomba kuba Uzi neza ko cyihanganira imiswa kuko ni akarere k’imiswa,nyine ukitondera ibintu bibiri..icyo giti cyihanganira izuba cyangwa imiswa nicyo ubungubu abantu barigukoresha, icyo nicyo igitabo kivuga niba ugiye gutera igiti reba ko kiberanye n’ako Karere,reba y’uko ikintu cyose umuntu asaba yacyemeye cyangwa se yagisinye noneho ubone gutera igiti”.
Umwaka wa 2020, u Rwanda rwageze ku ntego rwari rwihaye yo gutera amashyamba kuri 30% bw’ubuso bwa rwo, Kugeza muri 2030, biteganyijwe ko ubuso buzaba buriho amashyamba buzaba bugeze kuri 80% bw’ubutaka bwose bw’igihugu.