Abagera ku 1200 bahamijwe ibyaha bimunga ubukungu mu myaka itanu
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bukomeje gukurikirana abakozi bigwizaho cyangwa banyereza umutungo, ku buryo mu myaka itanu ishize hari abantu hafi 1200 bahamijwe ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, bishingiye ku mafaranga asaga miliyari 4.8 Frw.
Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha Bukuru, Ntete Jules Marius, yavuze ko buri mwaka usanga hari nk’amafaranga yakoreshejwe nabi cyangwa akanyerezwa mu bigo bya leta n’ibyigenga.
Yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko guhera mu 2015/16 kugeza mu 2019/20, Ubushinjacyaha bwakurikiranye amadosiye 5818 yarimo abantu 9004. Nyuma yo gusesengura, amadosiye 3252 yaregewe inkiko.
Yavuze ko uretse abagiye bakurikiranwa mu nkiko, hari n’abatangira gukurikiranwa bagahita bemera kugarura amafaranga batwaye bidasabye kujya mu manza.
Ati “Nko guhera mu 2014 – 2020 iyo ugiye kureba usanga abantu twajyanye mu nkiko ibyaha bikabahama ni abantu 1181 – ni ukuvuga ngo imanza zabaye ndakuka, zitakijuririrwa – bari mu madosiye 837.”
“Iyo ugiye kureba umubare w’amafaranga bahamijwe, usanga miliyari 4 na miliyoni zirenga 842 Frw inkiko zararangije kwemeza ko aya mafaranga yababuriho. Iyo ugiye kureba ihazabu baciwe ryiryongera ku bihano byo gufungwa, usanga baraciwe ihazabu rigera kuri miliyari 3 na miliyoni 23 Frw.”
Mu mwaka wa 2019/2020 abahamwe n’icyaha bari 182. Baregwaga miliyari 1.14 Frw, baza guhamwa na miliyari 1.10 Frw, bacibwa ihazabu ya miliyari 2.3 Frw.
Umuhesha w’Inkiko mu Rwego rw’Umuvunyi, Nzabamwita Anaclet, yavuze ko mu kwishyuza iyo hazabu ijya mu isanduku ya Leta hakirimo ibibazo.
Yatanze urugero nko ku muntu usanga akurikiranwaho kwigwizaho umutungo atabasha gusobanura inkomoko.
Ku ikubitiro imitungo yari yigwijeho itezwa cyamunara amafaranga akajya mu isanduku ya leta, imitungo ye bwite igakoreshwa mu kwishyura ya hazabu.
Ati “Hari igihe rero ugenda ugasanga imitungo afite cyangwa se imitungo asigaranye ni mike cyane ugereranyije n’ihazabu urukiko rwategetse. Urumva rero ko nka Leta iba igize ikibazo nk’icy’abaturage basanzwe, hari imanza iba yatsinze ariko hajya gushakishwa ubwishyu amafaranga ntaboneke.”
Nzabamwita yavuze ko ari ikibazo kigaragara no ku manza zikurikiranwa no ku Rwego rw’Umuvunyi nk’urwego rugenzura imitungo y’abayobozi.
Ati “Mu minsi ishize twari tugeze ku manza zirimo amafaranga arenze miliyari 1 Frw, rero izo manza nazo zikenera kurangizwa. Ikiba kinarimo gikomeye cyane, ya mitungo hari igihe baba bayishyize ku bandi bantu, hari ikintu gikunze kumvikana, abo bita abashumba, abantu bagiye bahishaho imitungo.”
Yavuze ko mu kurandura kiriya kibazo, ‘abashumba’ iyo bamenyekanye bakavuga ko imitungo atari iyabo bagatanga amakuru badakurikiranwa, ariko iyo bemeje ko ari iyabo barabiryozwa.
Ibyo bikiyongeraho ko umuntu ukurikiranyweho ibyaha bimunga ubukungu n’imari by’igihugu, imitungo ye ishobora gufatirwa mu gihe iperereza ririmo gukorwa, kugira ngo atayikuraho.
Yanditwe na Didier Maladonna