AmakuruAmakuru ashushye

Abagenzi bahiriye muri Bisi 42 bahita bapfa

Igipolisi cyo muri Zimbabwe cyatangaje ko abarenga 40 aribo baguye mu mpanuka ya Bus yahiye bikekwako yatwitswe na gazi yakomotse ku kigega cyayo cyashwanyutse, ubuyobozi bwa polisi bwahamije aya makuru bunagaragaza amafoto yerekana iyi modoka yakongotse.

N’impanuka yabaye ku wa Kane Taliki ya 15 Ugushyingo 2018, mu masaha y’umugoroba. yabereye mu Karere ka Gwanda, mu birometero nka 550 mu majyepfo ya Harare, umurwa mukuru wa Zimbabwe.

Umuvugizi wa polisi Charity Charamba avugana na AFP nyuma y’iyo mpanuka yavuze ko umubare wizewe wabahitanwe n’impanuka ari 42.

Yagize Ati: “Kugeza ubu tuzi ko abasaga 42 bapfuye,”

Amakuru yizewe ku byateye iyi mpanuka,yemeza ko yaturikijwe n’ikigega cya Gaz cyari icy’umwe mu bagenzi bari muri iyo bisi.

Usibye abavugwa babaruwe bapfuye, abandi benshi nabo bakomerekejwe bikomeye n’ubushye.

Uyu muvugizi w’igipolisi akaba yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, ko byibuze abantu 20 ari bo bahiye, harimo abahiye bikabije.

Iyi modoka haravugwa ko yaturikijwe na Gazi yaritwaye
Iyi modoka yahiye irakongoka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger