Abageni bafatiye amafoto mu isanduku bashyinguramo basobanura impamvu yatangaje benshi (Amafoto)
Abageni batunguranye ubwo bagaragarizaga incuti zabo amafoto atandukanye bifotoreje mu isanduku bashyinguramo abapfu, bituma benshi bahamya ko bashobora kuba babikoze bakina ariko bikaba bishobora kubaviramo kwikungurira.
Nubwo abantu batandukanye babifata nk’ubukunguzi, aba bageni bo bemeza ko kwifotoreza mu mva ari ikimenyetso cy’uko urukundo rwabo rugomba kuzaramba bakabana akaramata no mu rupfu byaba byiza bakijyanira.
Umukwe n’umugeni wo muri Thailand bakoze agashya mu cyumweru gishize ubwo basangizaga inshuti zabo urukurikirane rw’amafoto yabanjirije ubukwe bwabo bafatiye mu isanduku bashyinguramo.
Aba bombi babanje kujya kwifotoreza mu mva mbere yo gushyingiranwa mu rwego rwo kwerekana ko bazabana kugeza ku rupfu.
Aya mafoto yashyizwe hanze na Nonts Kongchaw w’imyaka 32 usanzwe ari graphic designer muri Thailand hamwe n’umugore we. Yakwirakwijwe inshuro ibihumbi icumi ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi byabaye ku wa kane ushize ubwo aba bombi bashyiraga kuri Facebook amafoto gakondo y’ubukwe bari mu mva.
Muri aya mafoto Bwana Nonts yagaragaye yambaye ikositimu ya feza aryamye mu mva we n’umugore we wari wambaye umwenda muremure w’ubukwe.
Ifoto imwe yerekana aba bombi begamiye ibuye ry’imva inyuma handitseho ngo “dushyingiranywe.”
Abanya Thailand benshi bavuze ko gushyira hanze amafoto nkaya ari agasuzuguro, abandi bavuga ko bishobora kuzanira uyu muryango umuvumo ukabije.