Abaganga banyomoje ibyo gutwita k’umukecuru wo mu karere ka Rusizi
Mu karere ka Rusizi hamaze iminsi havugwa inkuru y’umukecuru wavugaga ko atwitwe inda y’imvutsi dore ko yahamyaga ko yasamye muri Kanama 2018 ndetse ko ari igitangaza cy’Imana ku mukozi wayo.
Kuri ubu abaganga bo mu bitaro bya bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi bapimye umukecuru witwa Mukandutiye Placidie w’imyaka 70 wo mu Kagali ka Nyange, basanga adatwite nkuko byagiyebivugwa.
Uyu mukecuru Mukandutiye abana n’umugabo we, Ndimubanzi David nawe ugeze mu zabukuru binavugwa ko bafite imbyaro 12 , nawe yamezaga aya makuru ko umukecuru we atwite ndetse ko ajya yumva akora kunda akumva koko harimo umwana.
Dr. Mutabazi Leon wasuzumye uyu mugore, yabwiye Radio Rwanda ko ibivugwa n’uyu mukecuru atari ukuri kuko bamusuzumye bagasanga adatwite.
Yagize ati “Uyu munsi nibwo namubonye. Ibimaze iminsi bivugwa ko uyu mukecuru yaba atwite, twamusuzumye dusanga nta nda afite, ibibazo yaba afite ni ibibazo bisanzwe by’indwara zo mu mubiri turacyamusuzuma ngo turebe.”
Ibi bitandukanye nibyo Mukandutiye Placidie yavugaga mbere yemeza neza ko atwite , gusa ngo nyuma yo gusuzumwa n’umuganga w’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’abagore ku bitaro bya Gihundwe, bagasanga adatwitwe yamaze kubyakira.
“Muganga yasanze ntayo (ko adatwitwe ), nababwira ko icyo gihe nanjye byari byambereye inshoberamahanga kubona mbyimba inda, amabere akayobora, amashereka akaza ariko muganga w’inzobere asanze nta kibazo mfite mu nda.”