AmakuruUtuntu Nutundi

Abaganga bakuye imisumari 122 mu gifu cy’umurwayi

Mu gihugu cya Ethiopia mu murwa wacyo mukuru Addis Ababa inzobere mu buvuzi zasanze imisumari 122 n’ibindi bikoresho bityaye mu gifu cy’umurwayi wagejejwe mu bitaro mu mpera z’icyumweru gishyize (weekend).

Umuhanga mu bijyanye no kubaga abarwayi Dawit Teare, usanzwe akora akazi ko kuvura mu bitaro bya St. Peter Hospital, yavuze ko umurwayi bari kwitaho ufite imyaka 33 y’amavuko yari asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe bikaba bigaragara ko yamize imisumari 122, ibikwasi 4,Crue Dents(Kilida) n’ibindi birimo ibimene by’amacupa.

Dawit yagize Ati” uyu murwayi amaze imyaka 10 afite ikibazo cyo mu mutwe, amaze imyaka ibiri ahagaritse gufata imiti akaba ari nayo mpamvu nyamukuru yamuteye kwiyahuza ibi bintu”.

Niko uyu muganga yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa nyuma yo kubaga uyu murwayi mu gikorwa cyamaze amasaha abiri n’ igice.
Yakomeje agira ati Ntekereza ko ibi bikoresho yagiye abimirisha amazi, kandi ni amahirwe yagize kuba bitaramusatuye igifu kuko yari kubikuramo indwara akaba yanapfa”

Dawit yabwiye itangazamakuru ko asanzwe abaga abarwayi bo mu mutwe baba bamize ibikoresho ariko ko ari ubwa mbere abonye uwamize byinshi kuri iki kigero.
Uyu murwayi ubu ameze neza nyuma yo gukurwamo ibikoresho byari mu gifu cye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger