Abagande bahaye urw’amenyo umunyarwandakazi Judith Heard nyuma y’amafoto ye yambaye ubusa-AMAFOTO
Umuntu utari wamenyekana yashyize hanze amafoto agaragaza umunyamideli w’umunyarwanda uba muri Uganda, Judith Heard , yambaye ubusa maze Abagande bamutaramiraho biratinda ndetse na nyirubwite atangaza ko aya mafoto yamushavuje.
Uyu mugore w’abana batatu yari amaze iminsi ari mu mishinga itandukanye yakoreragha i Paris mu Bafaransa ahanini ijyanye no guhanga imideli kuko akazi ko kwerekana imideli akamazemo igihe, akimara kubona ayo mafoto nubundi yari yarigeze kujya hanze mu myaka yashize, yatangaje ko hari abantu batamwifuriza ibyiza kuko ngo batari bakwiye kongera kuyashyira hanze kandi yarahindutse.
Aganira na Chimpreports yagize ati:”Ndibaza niba ngiye kurekera aha ngakomeza kurebera abantu banshotora. Nibura se niba ugiye kunshotora ujye ubanza ureba ibyo nkora, muri iki cyumweru nashyize ingufu mu kazi kanjye ariko ntabwo byigeze bivugwa , ariko amafoto yanjye yagarutsweho cyane kurusha ibyo nakoze. Mu buzima buri wese agira ahashize he unasanga kenshi haba huzuyemo ubusazi. Ariko reka tureke gukoresha aho hashize mu gusobanura uwo umuntu ari we uyu munsi.”
Aya mafoto aje akurikira ayigeze gushyirwa hanze mu 2013 nabwo uyu mugore akaba yaravugishije abatari bake. Judith yahise anasaba imbabazi abafana bose n’abandi bose bagizweho ingaruka n’amafoto ye yambaye ubusa.