AmakuruImikino

Abafana b’Amavubi bemeza ko yatangiye gukina nta mikino

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ imbere ya Perezida Kagame yanganyije na Nigeria mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya kane mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 10 Nzeri 2024, kuri Stade Amahoro, saa Cyenda z’igicamunsi.

Ni wo mukino wa mbere Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yari ikiniye kuri Stade Amahoro ivuguruye kuko imikino yakiraga yaberaga kuri Stade Huye cyangwa kuri Kigali Péle Stadium.

Mu minota 15 ya mbere, nibura buri kipe yari imaze gukomanga imbere y’izamu ry’indi inshuro zirenze ebyiri. Umupira ugitangira, Mugisha Gilbert yazamukanye umupira neza, awuhererekanya na Niyomugabo Claude, ariko Gilbert awuteye ntiyawufatisha neza ku kirenge ujya hanze.

Ku ruhande rwa Nigeria, Samuel Chukwueze yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, awuhinduye imbere y’izamu, Dele-Abashiru awutera hanze.

Uburyo bwa mbere bukomeye kurusha ubundi bwabonetse ku munota wa 16 w’umukino, aho Ademola Lookman yacenze abakinnyi b’u Rwanda, maze ateye umupira Ntwari Fiacre wari wasohotse awukuramo.

Lookman wari umaze guhusha uburyo bukomeye yaje kwikosora ku munota wa 21 w’umukino ubwo yashyiraga umupira mu izamu n’umutwe, icyakora umusifuzi Maarouf Eid avuga ko bari babanje gukorera ikosa Manzi Thierry, ubwo barenguraga umupira.

Iminota yakurikiyeho yihariwe cyane na Super Eagles kuko yakiniraga cyane imbere y’izamu ry’Amavubi; ibyatumaga ibona koruneri nyinshi ndetse n’abakinnyi nka Djihad Biziminana na Niyomugabo Claude berekwa amakaruta y’umuhondo bazira gukora amakosa.

Nigeria itagorwaga cyane no kugera imbere y’izamu rya Ntwari Fiacre yaje kongera gukura umutima abakunzi b’Amavubi, ubwo ku munota wa 36 bakoraga contre-attaque, rutahizamu wa Bayer Leverkusen, Victor Boniface ahanahana neza na Chukwueze wateye umupira ugafata igiti cy’izamu, Lookman awusubijemo n’umutwe umunyezamu arawufata.

Amavubi yongeye kubona uburyo bukomeye ku munota wa 44, ariko Nshuti Innocent amahirwe ayatera inyoni. Yari afite amahirwe yo guha umupira Kwizera Jojea wari uhagaze neza cyangwa akawuha Muhire Kevin, ariko yahisemo kwishakira inguni y’izamu, awutera hejuru.

Iminota ine y’inyongera yongewe kuri 45 y’igice cya mbere yasize nta mpinduka zibayeho, bajya kuruhuka nta wuri imbere y’undi.

Nigeria yatangiranye impinduka ebyiri igice cya kabiri kugira ngo ishake igitego. Rutahizamu Victor Osimhen yasimbuye Victor Boniface, mu gihe Simon Mozes yasimbuye Samuel Chukwueze.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri kandi ni bwo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yinjiye muri Stade Amahoro gushyigikira abasore b’u Rwanda, aho yari yicaye mu myanya y’icyubahiro hamwe na Minisiteri wa Siporo, Nyirishema Richard.

Ku munota wa 53 w’umukino Nigeria yongeye gukomanga imbere y’izamu ry’u Rwanda binyuze ku mupira muremure wari utewe na Wilfred Ndidi, Mozes Simons awumanurira ku kirenge ari mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti mu izamu Fiacre yongera kwimana u Rwanda.

Umutoza Frank Spittler utoza Amavubi na we yakoze impinduka za mbere muri uyu mukino ku munota wa 65, Samuel Geuelette akorera mu ngata Mugisha Gilbert.

Ntwari yongeye kuba intwari y’Abanyarwanda muri uyu mukino, ubwo ku munota wa 71 yakuragamo umupira ukomeye wari utewe na Ademola Lookman nyuma y’umupira wari urenguwe mu rubuga rw’amahina na Semi Ajayi.

Amakipe yombi yabaye nk’agabanya ingufu mu minota 20 ya nyuma kuko Nigeria itongeye gusatira cyane, mu gihe Amavubi na yo yari ari gukoresha imipira miremire itatangaga umusaruro bitewe n’uko ab’inyuma ha Nigeria ari barebare.

Guhera ku munota wa 85 amakipe yombi yongeye gushyushya umukino, nk’aho ku munota wa 87 Mugisha Bonheur ‘Casemiro’ yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ishoti rukomeye, ariko umunyezamu wa Nigeria, Stanley Nwabali arahagoboka. Ubu buryo bwakurikiwe n’ubundi Victor Osimhen yagerageje n’umutwe, gusa nk’ibisanzwe Ntwari yari ahari.

Mu minota y’inyongera rutahizamu wa AFC Leopards yo muri Kenya, Gitego Arthur na we yafashe umwanya wa Nshuti Innocent mu kurushaho gushaka igitego cy’intsinzi, icyakora umukino urangira amakipe yombi aguye miswi 0-0.

Undi mukino wa kabiri muri iri tsinda rya kane uraba saa Tatu z’ijoro, aho Bénin irakirira Libya i Abidjan muri Côte D’Ivoire.

Abakinnyi XI b’Amavubi babanjemo: Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Kwizera Jojea, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.

Abakinnyi XI ba Nigeria babanjemo: Stanley Nwabali, William Troost- Ekong (C), Ola Aina, Semi Ajayi, Bruno Onyemaechi, Calvin Bassey, Wilfred Ndidi, Fisayo Dele-Bashiru, Ademola Lookman, Samuel Chukwueze, Victor Boniface.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger