Abafana ba Paris Saint-Germain bahangayikishijwe n’ibiri kuba kuri Lionel Messi
Lionel Messi w’imyaka 34 utarahiriwe n’intangiriro ze mu ikipe nshya ya PSG, kuva avuye muri FC Barcelona yari amazemo imyaka 21, dore ko kugeza ubu nta gitego aratsinda mu mikino itatu.
Kuri uyu wa Kabiri taliki 21 Nzeri nibwo Paris Saint-Germain yatangaje ko Messi yanyujijwe mu cyuma bikagaragara ko yagize ikibazo mu igufa ryo mu ivi ry’ibumoso.
Iyi kipe yatangaje ko andi makuru ajyanye n’uko Lionel Messi amerewe azashyirwa ahagaragara mu masaha 48 ari imbere.
Gusa hari impungenge zikomye kubakunzi b’iyi ekipe kukp batekereza ko iyi mvune yaba ikomeye kandi PSG ifite umukino izahuramo na Manchester City mu cyumweru gitaha.
Paris Saint-Germain izabanza kwakira Montpellier ku wa Gatandatu muri Shampiona mbere yo guhura na Manchester City nyuma y’iminsi itatu mu mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda ya UEFA Champions League.
Messi yavunitse ku mukino wa Lyon wabaye ku Cyumweru ndetse yasimbujwe n’umutoza Mauricio Pochettino kuri uyu mukino wari uwa mbere akiniye mu rugo kuri Parc des Princes.
Messi yakuwe mu kibuga ku munota wa 76, agaragara areba nabi umutoza Pochettino ubwo yasimburwaga ndetse ntiyigeze amuha ikiganza ubwo yageraga hanze y’ikibuga.
Hejuru y’ibyo, uyu mugabo w’imyaka 34 yazamuye ikiganza cye mu kwerekana ko atigeze yishimira icyemezo cya Pochettino bavuka mu gihugu kimwe cya Argentine.
Uretse imvune ya Messi, Paris Saint-Germain yamaze kugarura mu myitozo abarimo Marco Verratti na Sergio Ramos witoza wenyine mu gihe ari gukiruka imvune.