AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Abadepite bagize Inteko Nyafurika bashyizeho igihembo bitiriye Kofi Annan

Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP) yafashe imyanzuro itandatu igiye gushyikirizwa Ubuyobozi bw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU). Imirimo y’ iyi nteko yasojwe ku wa  2 Ugushyingo 2018, ikaba yari imaze ibyumweru 2 iteranira I Kigali.

Visi-Perezida wa PAP, Stephen Masele, mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko imyanzuro bafashe irimo umwanzuro wo kuzajya buri mwaka bibuka Kofi Anani.

Uyu Kofi Anani wapfuye afite imyaka 80 yayoboye Umuryango w’Abibumbye kuva mu 1997 kugeza mu Kuboza 2006. ngo azajya yibukwa ku bikorwa yakoreye Isi, hakazagenwa n’ibihembo bimugenewe buri mwaka.

Uyu ni umwe mu myanzuro itandatu yafashwe n’iyi nyteko ikubiyemo ibyo bazageza ku nteko izahuza abakuru b’ibihugu by’Afurika muri Nyakanga 2019 i Addis-Ababa muri Ethiopia ku kicaro cya AU(Afurika yunze Ubumwe).

Perezida wa PAP, Roger Roger Nkodo Dang yashimye by’umwihariko Perezida Paul Kagame ku kuba u Rwanda rwarakiriye ikiciro cya mbere k’imirimo y’iyo nteko ya 5 no ku nama z’ingenzi yabahaye nk’abahagarariye abatuye umugabane w’Afurika ndetse n’akazi gakomeye ari gukora mu kuvugurura umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ayoboye muri iki gihe.

Hari kandi mwanzuro ujyanye no gushimira Ellen Johnson Sirleaf, wabaye umugore wa mbere uyoboye igihugu muri Afurika, akaba yarigeze no guhabwa igihembo cyitiriwe amaharo (Nobel Peace Prize).

Undi mwanzuro ni ugushyiraho itegeko rimwe nyafurika rirengera abafite ubumuga nk’uko iyo nteko ishinzwe kureba ko buri muturage w’Afurika afashwe neza kandi uburenganzira bwe bwubahirizwa mu kiciro cyose arimo.

Ikindi aba badepite nyafurika bahagurukiye ni kibazo cya ruswa ,gukwepa imisoro no kunyereza umutungo wa leta bavuga ko ibihugu by’Afurika bigomba gushyira imbaraga mu mategeko ahana icyaha cya ruswa mu buryo butajenjetse havugururwa ibihano n’uburyo bwo gutahura icyo cyaha

Biteganyijwe ko inama itaha ihuza abagize komite y’Inteko Ishinga amategeko Nyafurika izabera muri Afurika y’Epfo, muri Werurwe 2019.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Makuza Bernard n’abandi mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda baritabiriye umuhango wo gusoza Inteko Ishinga amategeko Nyafurika yari imaze ibyumweru 2 ibera mu Rwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger