AmakuruImyidagaduro

Abadepite bagiye kujyana Bobi Wine mu rukiko kubera indirimbo ye nshya

Abadepite bo muri Uganda bavuze ko bagiye kujyana umuhanzi akaba n’umunyapolitike Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu nkiko kubera indirimbo ye nshya yitwa ‘Tuliyambala Engule’ yasohoye ikavugwaho na besnhi.

Iyi ndirimbo ikimara gushyirwa ahagaragara, Bobi Wine yashinjwe gushaka kwerekana ko ari nka Yesu, aho bamwe bavugaga ko ashaka gusimbura Yesu.

Indirimbo ‘Tuliyambala engule’ bisobanura ngo tuzambara ikamba ry’insinzi yarwanyijwe n’abapasiteri bavugaga ko Bobi Wine yavanze iby’Imana n’ibya Kayizari ndetse agashaka kwigaragaza ko ari umucunguzi mu mwanya wa Yesu.

Abadepite bavuga ko baaragana inkiko bitewe n’uko Bobi Wine yakoresheje amafoto yabo mu mashusho y’iyi ndirimbo atabamenyesheje.

Ku rundi ruhande, ababikurikiranira hafi ntibabikozwa ahubwo basaba aba badepite gushima Bobi Wine kubera ko yabamenyekanishije biyewe n’uko iyi ndirimbo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Amashusho abadepite bavuga azatuma bagana inkiko nk’uko Ghafla Uganda ibitangaza ni ayafashwe mbere y’ubunani babyina indirimbo ye yitwa ‘Kyarenga’.

Bobi Wine aganira n’abanyamakuru ku biro bye biri ahitwa Kamwokya mu minsi ishize, yavuze ko nta gishya kirimo kuba yakoresha indirimbo zo mu rusengero mu bikorwa bye bya politiki kuko ngo na ba Martin Luther King bagiye bazikoresha muri Amerika ubwo baharaniraga uburenganzira bw’Abirabura.

Indirimbo ‘Tuliyamabale engule’ yashyizwe hanze na Bobi Wine ku bunani. Ikubiyemo ubutumwa busaba Abanyayuganda kwigobotora ibikomeje kubatsikamira mu buzima bwabo

Bobi Wine agiye kujyanwa mu nkiko
Twitter
WhatsApp
FbMessenger