Abadepite 3 batorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Nyafurika
Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ba Depite Wibabara Jennifer, Bitunguramye Diogene na Tumukunde Aimée Marie Ange batowe na bagenzi babo mu guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika, PAP ihuriramo abavuye mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Batorewe mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa Mbere.
PAP ni Inteko Ishinga Amategeko yo ku rwego rwa Afurika, ikaba urwego Nshingamategeko rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ni rumwe mu nzego 9 zagenwe mu masezerano yo mu 1991, (Abuja Treaty) ashyiraho umuryango wita ku bukungu ku mugabane wa Afurika.
Igizwe n’Abadepite 275 bahagarariye ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kandi buri gihugu gihagararirwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko batanu.
Muri abo batanu nibura umwe aba agomba kuba ari umugore kandi bagahagararira imitwe ya politiki inyuranye ifite imyanya mu Nteko Zishinga Amategeko z’ibyo bihugu.
Abadepite bagize PAP bashyirwaho n’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu biyigize, ntabwo batorwa ku buryo butaziguye n’abaturage.
Ku ruhande rw’u Rwanda ruhagararirwa n’Abadepite batatu n’Abasenateri babiri, manda yabo ikarangirana n’igihe iy’Inteko Ishinga Amategeko yabatoye irangiriye.