AmakuruMu mashusho

Ababyeyi barutisha akazi abana babo, barahemuka batabizi.

Mu gihe tugeze mo usanga ababyeyi bamwe batakibona umwanya uhagije wo kwita ku bana babo, bitewe n’akazi, amashuri n’ibindi, ibi bikaba byatuma umwana ashobora kumara igihe kinini ataganirizwa n’ababyeyi be kandi bataha i muhira buri munsi, bikamugiraho ingaruka mu burere bwe.

Uko iterambere rirushaho kwiyongera mu Rwanda, muri rusange usanga umuntu ataha i muhira agiye kurya no kuryama gusa. Iyo bigeze ku babyeyi bafite abana, biba ikibazo gikomeye kuko ntibabona umwanya wo kuganira n’abana babo, ndetse ngo bubahirize inshingano ya kibyeyi ari yo yo guha abana uburere n’urukundo babagomba.

Akenshi usanga hari ingo zibamo umugore n’umugabo bafite akazi bakora ka kumanywa, ariko byagera nimugoroba, aba bombi bakajya kwiga(ku biga kaminuza mu masaha ya nijoro). Ibi rero nibyo ahanini bitera bamwe kubura umwanya wo gukurikirana abana babo umunsi ku wundi, ndetse ugasanga babonana mu minsi itari iy’akazi(Weekend), kandi nabwo hari igihe batabona umwanya uhagije wo kuganiriza abana, kuko uba ari wo mwanya babonye wo kuruhuka, gusura abantu, no gukora uturimo tumwe na tumwe two mu rugo.

Ingaruka mbi ahanini ziza kuri ba bana batabona ababyeyi babo ku buryo buhagije, aho usanga uburere bakurana babukesha abakozi bo mu rugo kuko ari bo babona hafi igihe kinini. Rimwe na rimwe hari igihe abana babayeho gutyo usanga barazinutswe ababyeyi babo kuko batababona nkuko babona abakozi bo mu rugo birirwana.

Ni byiza ko ababyeyi bahitamo neza, bagakora igikwiye. Kugenera imwana igaburo n’imyambaro gusa ntibihagije. Yego gushaka imibereho ni ingenzi ndetse no kongera ubumenyi na byo birakenewe, ariko umubyeyi agomba kuzirikana ko umwana afite uburenganzira bwo kwitabwaho n’umubyeyi we, ndetse akaba ari nawe umuha uburere n’urukundo rwa kibyeyi.

Mu gihe ibi byirengagijwe, ingaruka ntiziza ku mwana gusa ahubwo byanze bikunze zigera ku mubyeyi ndetse no ku gihugu, kuko wa mwana nakura nta burere n’urukundo bihagije yahawe n’ababyeyi be kuva mu buto, azagira imyitwarire idahwitse, bityo abe ikibazo muri sosiyete.

UMUHOZA Clement

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger