Ababyeyi bamwe barifuza ko ingengabihe yo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yasubirwamo
Imyaka icumi irirenze hahinduwe ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda aho itangira muri mutarama igasozwa mu gushyingo mu gihe yatangiraga muri nzeri igasozwa muri Kamena.
Ibi bintu kuva byatangira abantu benshi ntibabyishimiye cyane ko bavuga ko nta mwana wo kwiga mu mpeshyi bitewe n’ubushyuhe buba buriho ,ababyeyi ,abanyeshuri,inzego z’ibigo by’igenga ndetse n’inzego zitandukanye za leta ntibumva kimwe kuriki kintu.
Bamwe mu babyeyi baganiriye na Radio/TV1 bagaragaje ko batishimiye iyi ngengabihe ndetse bavuga ko bishobotse yahinduka kuko igihe cy’impeshyi atar’igihe cyiza cyo kwiga kubera izuba ryinshi riba riri kuva ndetse hatirengagijwe ko haba har’ibura ryamazi mu bice bitandukanye mu gihugu.
si ubwa mbere iyi ngengabihe abantu batandukanye batangaza ko batayishimiye, kuko no muri kamena 2017 ,ubwo kiliziya gatolika yasozaga icyumweru cyahariwe uburezi muri paruwasi ya Zaza,Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin yatanze ubutumwa mu izina ry’Umushumba w’iya Butare Ushinzwe uburezi Gatolika mu Rwanda, Phillipe Rukamba, avuga ko abanyeshuri babangamiwe no kuba biga mu mpeshyi.
Yatanze impmvu nyinshi zitandukanye gusa zimwe muzo yagarutseho cyane harimo kuba Kiliziya gaturika igira gahunda zitandukanye muriki gihe,kuba igihe cy’impeshyi haba har’izuba ryinshi bikaba byabangamira abanyeshuri kubijyanye n’imyigire ndetse agaruka no ku ibura ry’amazi riba riri mu gihugu hose.
Yagize ati “Nagira ngo ngire icyo nisabira umushyitsi Mukuru (Uwari uhagarariye Minisitiri w’Uburezi), mu rwego rwo kunoza imikoranire myiza isanzwe iranga Leta na Kiliziya mu burezi, ndahera ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri; hashize igihe twifuza ko umwaka w’amashuri wajya utangira mu kwezi kwa cyenda, ukarangira mu kwezi kwa Gatandatu.”
Ati “Impamvu ni nyinshi ariko cyane cyane ni igihe cy’izuba n’ibura ry’amazi tuzi twese ko biremerera abana bacu baba ku mashuri mu kwezi kwa munani, hakiyongeraho na gahunda zinyuranye ziba ziri muri ayo mezi mu rwego rwa Kiliziya no mu buzima mbonezamubano, bibangamira cyane abarezi baba bagomba kuzitabira.”
Uwari waje ahagarariye Minisitiri w’uburezi yagaragaje ko bigoye kuba ingengabihe yahinduka bitewe na bamwe mu banyeshuri bo muri Africa y’iburasirazuba baza kwiga mu Rwanda, bikaba byabagiraho ingaruka baramutse basanze ingengabihe yo mu Rwanda itandukanye n’iyo mu bihugu bakomokamo.
Muriyi mvugo yasaga n’idatanga icyizere cyo kuba habaho impinduka ku ngengabihe, yavuze ko bikiri mu nyigo ndetse bakaba bari gukusanya impamvu ,yavuze ko nibasanga ari ngombwa ko habaho impinduka nta kabuza bazabyigaho bagafata umwannzuro utazabangamira buri wese.
Kugeza ubu amaso ahanzwe Minisiteri y’uburezi ngo harebwe niba har’icyakorwa kugira ngo iki kibazo kinononsorwe, kuko buri gihe kiri mu bigarukwaho n’abatari bake bashaka ko hagira impinduka zikorwa kuriyi ngengabihe.