Ababarirwa muri miliyoni imwe bitabiriye Misa Papa yasomeye muri Madagascar
Abakristu Gaturika babarirwa muri miliyoni imwe ni bo bitabiriye igitambo cya Misa Papa Francis yasomeye i Antananarivo mu murwa mukuru wa Madagascar, nk’uko byemejwe na leta ya Vatican.
Aha muri Madagascar Papa Francis yahageze akubutse i Maputo mu gihugu cya Mozambique, bikaba bwari ubwa mbere umupapa wa mbere asuye Madagascar mu myaka 30 ishize. Bivugwa kandi ko Papa Francis yabaye umuntu wa mbere ukoranyije imbaga y’Abanya-Madagascar bangana kuriya.
Mu gitondo cya kare, Abakristu Garurika bo muri Madagascar bari babukereye abenshi muri bo bajyanishije imyambaro igizwe n’amabara y’umweru n’umuhondo.
Mu butumwa Papa Francis yatangiye muri iyi Misa, yibanze ku byo Yezu Kristu asaba abigishwa be kugira ngo bagendere mu nzira Imana ishaka.
Yibanze cyane ku ivanjiri iboneka mu gitabo cy’umwanditsi Luka, ivuga ukuntu abantu benshi baherekeje Yezu Kristu, ayiharaho asaba Abanya-Madagascar bari baje kumva ubutumwa bwa Yezu ari benshi gutera ikirenge mu cye.
Papa Francis yibukije bariya bakristu ko hari ibintu Yezu abasaba.
Papa Francis yasabye Abanya-Madagascar kwirinda icyenewabo gituma abantu bake ari bo babaho mu buzima bwiza, na ho rubanda nyamwinshi rukabaho mu bukene bukabije.
Igihugu cya Madagascar Papa yasuye kuri cyumweru, gituwe n’abaturage babarirwa muri miliyoni 26, aho 35% byabo ari abakristu Gaturika. N’ubwo iyi Misa ya Papa yitabiriwe n’abantu benshi, si bo baciye agahigo ko kuyitabira ku mubare wo hejuru kuko Misa yasomye ikitabirwa cyane ari iyo yasomeye i Manila muri Philippines ikitabirwa n’ababarirwa muri miliyoni esheshatu.
Urugendo Papa Francis yagiriraga mu majyepfo ya Afurika azarusoreza mu birwa bya Maurice.