AmakuruInkuru z'amahanga

Aba-Taliban bafatiye imyanzuro ikomeye abagosha cyangwa abicongesha ubwanwa

Aba Taliban bihanangirije abogoshi (-coiffeurs) bo mu ntara ya Helmand mu majyepfo ya Afghanistan kogosha cyangwa guconga ubwanwa, bavuga ko binyuranyije n’uko bo bafata amategeko akaze bitirira idini ya kisilamu.

Ayo mategeko aca amarenga yuko uyu mutwe w’aba Taliban wasubiye mu bihe by’amategeko akarishye yaranze igihe cya mbere wari ku butegetsi, nubwo wari wasezeranyije gushyiraho leta irimo kwigengesera kurusha mber uko byari bimeze.

Aya mategeko avuga ko  umuntu uwo ari we wese uzabirengaho akogosha cyangwa agacongesha ubwanwa azahanwa, nkuko polisi y’aba Taliban igenzura iby’idini ibivuga.

Abogoshi bamwe bo mu murwa mukuru Kabul bavuze ko na bo bahawe ayo mategeko.

Mu itangazo ryo kwihanangiriza ryamanitswe ahogosherwa abantu mu ntara ya Helmand, aba Taliban baburiye ko abogosha bagomba gukurikiza amategeko ya Sharia mu kogosha umusatsi n’ubwanwa.

Hari aho rigira riti: “Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubyinubira”.

Umwogoshi, ufite imwe muri za ‘salons’ nini cyane muri Kabul, yavuze ko yahamagawe kuri telefone n’umuntu uvuga ko ari umutegetsi muri leta. Ngo amutegeka “kureka gukurikiza inyogosho za kinyamerika” no kutogosha cyangwa ngo aconge ubwanwa bw’umukiliya n’umwe, ndeyse ko hazashyirwaho abantu bo kubigenzura.

Undi mwogoshi wo mu mujyi wa Herat mu burengerazuba, we yavuze ko nubwo nta tegeko yahawe n’abategetsi, yahagaritse serivisi yo guconga ubwanwa.

Igitangazamakuru cy’Abongereza BBC kivuga ko Kuva bafata ubutegetsi mu kwezi gushize, aba Taliban bahaye ibihano bikomeye abatavuga rumwe na bo.

Ku wa gatandatu muri wikendi ishize, abarwanyi b’uyu mutwe bishe barashe abantu bane bacyekwaho kuba abashimusi, imirambo yabo bayimanika mu mihanda yo mu ntara ya Herat mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Bwa mbere ubwo aba Taliba bari ku butegetsi muri Afghanistan kuva mu 1996 kugeza mu 2001, aba bagendera ku mahame akaze yiyitirira Islam bari baraciye inyogosho zigaragaza kwirekura ari na ko bashimangira ko abagabo batereka ubwanwa.

Ariko kuva icyo gihe, inyogosho yo kumaraho ubwanwa yagiye isakara ndetse n’abagabo benshi b’Abanya-Afghanistan bayoboka za ‘salons’ kwishyiraho inyogosho zigezweho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger