Amakuru ashushyeIyobokamana

Aba-Sheikh bashya 25 basabwe kurwanya imyumvire y’ubutagondwa

Idini ya Islamu mu Rwanda yungutse Aba-Sheikh 25 bashya nyuma yo kurangiza amasomo mu Ishuri ryisumbuye rya Al Hidaayat riherereye mu Rwampara mu Karere ka Nyarugenge, ni mumujyi wa Kigali.

Aba ba – Sheikh 25 bari bamaze imyaka itandatu biga, bahawe impamyabumenyi kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Kamena 2018, muri uyu muhango wabereye mu mujyi wa Kugali, bahawe ubutumwa bwo gukumira imyumvire y’ubutagondwa no gukosora isura mbi muri sosiyete nyarwanda ihabwa iri dini ahanini ituruka ku buryo ibikorwa by’abayisilamu bikunze kurangwa n’ubutagondwa mu bihugu bitandukanye.

Kuva mu 1997 abanyeshuri barangirije muri Al Hidayat ibijyanye n’ubumenyi bw’idini ya Islam mu Rwanda basaga 200, aba 25 bashya rero basabwe n’umuyobozi w’iri shuri, Iyakaremye Sulaimani, kwigisha sosiyete bagiyemo kurwanya ibiyobyabwenge kuko byagaragaye ko ari ikibazo gihangayikishije igihugu.

Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), Sheikh Nshimiyimana Saleh, yasabye aba ba Sheikh bagizwe n’abakobwa batatu, n’abagabo 22 gusobanura neza imyemerere y’iri dini kuko hari abarifata nk’irifitanye isano n’iterabwoba.

Umuyobozi w’ishuri rya Al Hidaayat, Iyakaremye Sulaimani
Idini ya Islamu yungutse aba sheikh bashya 25
Twitter
WhatsApp
FbMessenger