AmakuruPolitiki

Aba-Ofisiye bakuru 24 basoje amahugurwa ya AUMEOM yo kubungabunga amahoro

Aba-Ofisiye bakuru 24 baturutse mu bihugu bitandukanye basoje amahurwa yo kubungabunga amahoro bahererwaga mu kigo cy’igihugu cy’Amahoro cya Rwanda Peace Academy giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, yitezweho kuba indandaro nziza yo kugarura no gusigasira amahoro mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibirimo amahoro make.

Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023,aho inzobere z’Aba ofisiye bakuru mu kubungabunga Amahoro zaturutse mu bihugu birimo: Burundi, Comoros, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, Sudan, Uganda ndetse na The Eastern Africa Standby Force (EASF) Secretariat bagaragaza ko bungukiye byinshi muri aya mahugurwa bahawe ya African Union Military Experts on Mission (AUMEOM).

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy Col Rtd Jill Rutaremara yasoje aya masomo akangurira abayitabiriye kuzayabyaza umusaruro mu nshingano zabo

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy Col (Rtd) Jill Rutaremara yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa bigiye kubafasha kurushaho kunoza Ibyo bakora ndetse bibafashe kwitegura kwikura mu mbogamizi bashobora guhura nazo mu gihe bari mu butumwa,uko bashobora kwitwara ku bo bahasanze n’uko ndetse bashobora gukemura ibibazo bya hato na hato birimo amakimbirane no kugorwa n’ururimi rwaho boherejwe.

Yagize ati’:” Aya ni amahugurwa ategura abantu bazaba indorerezi ku bya gisirikare mu butumwa ariko bashobora no gukora akazi ko kuba abajyanama cyangwa kuba intumwa hagati y’ibice bitandukanye, amakimbirane avuka hakajyamo ubutumwa ni make atangira abantu barwana, ariko akenshi kugira ngo abantu bajye mu butumwa ni uko impande zombi ziba zibyemeranya, zishobora kubyemeranya kuko zifite imbogamizi ariko bakabyemera , iyo rero babyemera ni ukuvuga ko hari amasezerano aba yarasinywe, abayareba cyane ni aba bitwa Military Observers, iyo ikintu kibaye baravuga bati ‘ni kumukorere raporo ni nde warenze ku masezerano’ usanga iteka bari muri iryo perereza, bakora raporo banareba niba koko ibyemerekanyijwe biri gushyirwa mu bikorwa,bihamya ko abo bantu bagomba kuba hari ubumenyi bafite,
1.Ni ukumenya akazi kabo bashinzwe
2. Ni ukumenya gufasha n’abaturage gukemura amakimbirane hagati yabo, bagomba kumva uko amakimbirane ateye Kandi byose bakabikora bakurikije uko amasezerano y’amahoro ateye mbere y’uko ashyirwa mu bikorwa”.

Yakomeje agira ati’:” Ni abantu bagenda badafite imbunda ariko baba barinzwe n’abasirikare, aba bashobora kuba babura bitewe naho boherejwe ni ukuvuga ngo mu byo biga harimo kumenya ngo nkigihe aburiye nka hantu mu butayu yabyitwaramo ate, bagomba guhabwa ubumenyi(…) hejuru yo kurinda abandi nabo bagomba kwirinda ubu bwirinzi babwungukira mu masomo bahawe yo kumenya uko bakwitwara igihe bageze ahari za Bombe, Grenade n’ibindi….mu byo tubigisha bigishwa Theory na Pratique, hari imbogamizi nyinshi bagomba guhura nazo zirimo iz’umuco n’ururimi byaho boherejwe,udutego twa hato na hato ibi byose baba bagomba kubanza kubihererwa ubumenyi by’umwihariko bagasobanukirwa ko aho boherejwe hatoroshye”.

Lt.Col.Jacintha Ngano wo mu ngabo z’igihugu cya Kenya avuga ko bungutse ubumenyi bugiye kubafasha kunoza inshingano ubwo bazaba boherejjwe mu butumwa.

Ati’:” Twumgukiye ubumenyi navuga ko buhagije muri aya mahugurwa twatangiye guhabwa kuva ku itariki ya 14 Kanama 2023 Kugeza kuri uyu wa 1 Nzeri, mbese tumaze hafi ibyumweru bitatu duhugurirwa kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye,twigishijwe uko dukwiye kugenzura ahari Amahoro make ,umuzi w’ibibazo nk’ibyo,gutanga raporo hakurikijwe amasezerano,gufasha abaturage kubaho mu mudendezo nk’uko bikubiye mu nshingano zacu twese abahuguwe, ubumenyi twungutse tubwitezeho kudukerebura no kudufasha gukora neza Ibitugomba by’umwihariko turinda abandi natwe ubwacu twirinda”.

Major Nathan Ndemezo wo mu ngaho z’u Rwanda RDF

Major Nathan Ndemezo wo mu ngaho z’u Rwanda RDF agaragaza ko aya mahugurwa ahanini yabateguye bihagije kubasha kumenya neza ko Ibyo bashobora guhura nabyo byose mu kazi bagomba kuba barabibonye kandi baranigishijwe uko babyikuramo.

Ati’:” iyi ni Course iduhugurira kumenya ko Ibyo dushobora guhura nabyo tugomba kuba twarabibonye mbere, batwigisha batwereka uko twakwikura mu bibazo dushobora guhura nabyo,ese akazi tuzakora tuzakitwaramo gute?muri rusange icyo itumariye ni ukudutegura bihagije”.

Aba-Ofisiye bahawe aya mahugurwa basabwe kuzashyira mu bikorwa Ibyo bahuguriwe by’umwihariko babungabunga amahoro,barwanya ihohoterwa ry’abagore n’abakobwa. Aya mahugurwa y’ibyumweru bitatu yateguwe ku bufatanye hagati ya Eastern Africa Standby Force Secretariat, the African Union (AU) n’ikigo cy’igihugu cy’Amahoro cya Rwanda Peace Academy (RPA)

Aba-Ofisiye bakuru 24 baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika nibo basoje aya mahugurwa
Bavuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha kunoza neza imikorere yabo ubwo bazaba boherejwe kuri Misiyo(Mission)
Abasoje aya masomo bahawe certificate zihamya ko bahawe ubumenyi kuri iyi course
Lt.Col Jacintha Ngano wo mu ngabo za Kenya yavuze ko yungutse byinshi by’ingenzi akwiye gusangiza abo mu gihugu aturukamo
Bahawe imyitozo itandukanye ibahugurira kumenya neza uko bagomba kwitwara no kwirwanaho aho boherejwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger