Aba DJ bafashe umwanzuro ukomeye ku kibazo cya Bobi Wine
Abakora akazi ko kuvangavanga umuziki bazwi nk’aba DJ, muri Uganda bafashe umwanzuro wo kujya bacuranga buri saha indirimbo za Depite Robert Kyagulanyi wamamaye mu muziki nka Bobi Wine .
Aba ba DJ bemeranyije ko uko isaha ishize bazajya bacuranga indirimbo za Bobi Wine mu rwego rwo kwigaragambiriza ifungwa ry’uyu munyapolitiki utavuga rumwe na leta akaba n’umuhanzi mu njyana ya Afrobeat.
Imwe mu ndirimbo bavuze ko bazajya bacuranga cyane iyitwa Freedom, ( ubwisanzure) , Bobi Wine watorewe kuba Depetite umwaka ushize wa 2017 yatawe muri yombi mu ntangiriro y’iki cyumweru nyuma y’ibikorwa by’urugomo byabanjirije amatora yo gusimbura umudepite mu nteko ishingamategeko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda.
Bobi Wine yitabye urukiko rwa gisirikare ruri mu majyaruguru y’igihugu mu mujyi wa Gulu, ku wa 16 Kamena ashinjwa gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Hari andi makuru avuga ko uyu munyepolitike aho afungiwe ngo yakorewe iyicarubozo bikomeye n’itsinda ry’abasirikare, ndetse akarikorerwa no ku myanya ndanga-gitsina ye. Ibi byatangajwe na Eddy Yawe umuvandimwe wa Bobi Wine aganira na BBC Yongereyeho ko Bobi Wine yamubwiye ko aba basirikare inshuro nyinshi banamuteraga inshinge z’ibintu atazi.
Brig Richard Karemire we yavuze ko UPDF idakora iyica rubozo , yagize ati “UPDF ntabwo ikora iyicarubozo,” yanavuze ko ibikomere n’imbaraga nke uyu muhanzi afite ari ingaruka z’ibyo yaciyemo mu mvururu zabereye muri Arua.