“Aba baka ruswa mujye mushaka uburyo twabamenya tubagorore” : Paul Kagame
Mu biriro byo Kwibohora ku nshuro ya 24, byabereye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, aho Perezida Kagame yatashye Umudugudu w’Icyitegererezo wubakiwe imiryango 68, yo muri uyu Murenge wa Rongi yari ituye mu manegeka
Kuri uyu wa Gatatu taiki 4 Nyakanga 2018, mu ijambo rye yagejeje ku bari bitabiriye ibiriro byo Kwibohora ku nshuro ya 24, Umukuru w’ Igihugu yagaragaje ko kuba umuyobozi cg umukozi yakwaka ruswa umuturage ngo amuhe serivise bidakwiye kuko umuturage iyo serivise aba yarayishyuye kera atanga imisoro n’ amahoro.
Aha Perezida Kagame yagize Ati “Abo Mujye mushaka uburyo twabimenya ababigiramo uruhare tubagorore”
Perezida Paul Kagame yibukije abana bagize amahirwe yo kwiga bakaminuza bakaba bikorera cyangwa bakorera Leta kujya bibuka bagafasha ababyeyi babo kuva mu bukene, badategereje igihe Leta izabagereraho ngo ibafashe
Uyu mudugudu wubatswe ku buso bwa hegitari 56 muri gahunda ya Leta yo guhangana n’ibiza bikomeje kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu no gukumira ko byakongera gutwara ubuzima bw’abaturage kubera imiturire itaboneye.
Yagize ati ”Abana barihiwe na Leta bakarangiza bakabona imirimo ubu bakaba bikorera, bakwiriye kwibuka ababyeyi n’abavandimwe. Niyo utabibukira ko banakubyaye, wabibukira ko iriya mfashanyo yagufashije ngo wige, yavuye mu misoro ababyeyi bawe batangaga.”
Buri muryango wimuriwe muri uyu mudugudu wahawe inka, Biogaz n’igitanda kizajya kiba intebe ku manywa nijoro kikaba uburiri. Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, buri muryango wubakiwe akarima k’igikoni uzajya usoromamo imboga.
Muri uyu mudugudu kandi hubatsemo inzu mberabyombi y’imyidagaduro n’inama zitandukanye n’ibibuga by’indege nto za kajugujugu bibiri. Mu miryango ijana yawutujwemo, igera kuri 18 yari isanzwe ihatuye ariko mu nzu zidafashije.
Buri nzu ifite umurasire wa Mobisol n’amashanyarazi asanzwe. Ibi byakozwe kugira ngo umuturage utabasha kugura amashanyarazi akoreshe ayaturuka ku mirasire y’izuba. Perezida Kagame yabukije aba baturage ko amazu bahawe ndetse n’ibindi bikorwa remezo birimo amazi, amashanyarazi, ndetse n’Inka bahabwa zo kubakenura aba ari umusingi Leta iba ibahaye ngo bahereho biteza imbere.